konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uganda : Abanyarwanda 2 batawe muri yombi bashinjwa gutunga imbunda

Uganda : Abanyarwanda 2 batawe muri yombi bashinjwa gutunga imbunda
14-09-2018 saa 15:43' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3613 | Ibitekerezo 4

Abanyarwanda babiri baba muri Uganda batawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’iki gihugu, bashinjwa gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amatekeko.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko muri ibi bihe imibanire y’u Rwanda na Uganda yarushijeho kuzamba ku buryo bigenda biteza umwuka mubi ushobora guteza imirwano hagati y’ibihugu byombi.

Kunanirwa gukemura ibibazo bigaragara hagati y’ibihugu byombi birimo gushyigikira inyeshyamba no kudashyira mu bikorwa amasezerano ni bimwe mu biri kuzambya umubano hagati y’ibihugu byombi.

Chimpreports ikomeza ivuga ko abanyarwanda bafatanwe imbunda mu gace ka Mbarara ari Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Augustin Rutayisire, bakaba bakekwaho kuba mu gatsiko k’intasi z’u Rwanda muri Uganda.

Emmanuel Rwamucyo Rwamukinuzi na Augustin Rutayisire batawe muri yombi ku wa 26 Gicurasi 2018, bajyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare kiri I Mbarara.

Abavandimwe ba Rwamucyo baganiriye n’iki kinyamakuru, bamaganiye kure iby’uko yaba yarafatanwe imbunda, bavuga ko ari ikinyoma ko ahubwo ashobora kuba ari kuzira urwango abanyarwanda baba muri iki gihugu bafitiwe.

Mushikiwe yagize ati “Ni ikinyoma gisa. Nawe ntabwo azi imbamvu ashinjwa gutunga imbunda atigeze .”

Abavandimwe ba Rwamucyo bakomeza bavuga ko umunsi yashimutiweho yari aturutse mu gace ka Kikagati mu Karere ka Isingiro aho umuryango we usanzwe utuye, yerekeje mu mujyi wa Mbarara gukurikirana ibikorwa bya hotel ahafite.

Bakomeza bavuga ko icyo gihe Rwamucyo yari yajyanye n’inshuti ye Rutayisire, bakaba barafashwe n’abasekirite ubwo Rwamucyo yari agiye kuri bank kubitsa amafaranga yari akuye kuri hotel.

Abanyarwanda baba muri Uganda bakomeje gukorerwa igisa no gushimutirwa kuko mu minsi ishize, abanyarwanda batandukanye bafunzwe binyuranyije n’amategeko n’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda ku mpamvu zidasobanutse, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Muri aba bafashwe ku buryo budasobanutse bamwe bagiye bakorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa biteye ubwoba, ku buryo barekuwe baramugaye zimwe mu ngingo ku buryo hari abatarashoboraga kugenda.

Ibi bikorwa byagiye bizamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, aho u Rwanda rudahwema gusaba Uganda ko rwareka ibikorwa bibangamira abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Inzego z’umutekano za Uganda zo ntizikozwa ibyo kubangamira no guhohotera abanyarwanda, zikaba zikomeza gutsimbarara zivuga ko abatabwa muri yombi baba bakekwaho kuba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Uretse ibikorwa byo guhohotera no guhutaza Abanyarwanda baba muri iki gihugu, Leta y’u Rwanda kandi inashinja ubuyobozi bwa Uganda guha ubuhungiro abashaka kuruhungabanya, hakaba hari n’amakuru y’uko ari bo bagira uruhari mu kugambanira abanyarwanda baba muri iki gihugu, aho batungira agatoki inzego za gisirikare cya Uganda umunyarwanda wese badashaka, maze agashakishwa kugeza atawe muri yombi..

Mu minsi ishize nibwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yavuze ku mitwe y’iterabwora ikorera muri Uganda ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ananenga inzego z’umutekano muri iki gihugu ko zidahagurukira iyo mitwe ngo zibe zayikoma mu nkokora.

Yagize ati “Hari imitwe y’iterabwoba ikorera muri Uganda mu buryo buzwi, ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko nta gikorwa ngo ibe yahagarikwa.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Dave Kuya 15-09-2018

Buriya ibyo bihugu uvuga byaba bigira inshuti ubwabyo uretse inshuti zacu! Urugero Uganda ibanye ite na Kenya, na Sudan. DRC irimo kubarasaho ikanabica buri cyumweru! Rero ntabwo twakumva ko twagira umwihariko wurukundo rwa Uganda! Mwihangane mugirwe inama yokwitondera izo mwita inshuti.

Dave Kuya 15-09-2018

Buriya ibyo bihugu uvuga byaba bigira inshuti ubwabyo uretse inshuti zacu! Urugero Uganda ibanye ite na Kenya, na Sudan. DRC irimo kubarasaho ikanabica buri cyumweru! Rero ntabwo twakumva ko twagira umwihariko wurukundo rwa Uganda! Mwihangane mugirwe inama yokwitondera izo mwita inshuti.

Kamwezi Kuya 15-09-2018

Erega baratwanga bose! Batugirira ishyari ko dutera imbere...
Gusa biratangaje, burya ngo umwana murizi ntakurwa urutozi

ampayinka Kuya 14-09-2018

ariko urwanda ibihugu byose nabanzi re congo reba burundi reba uganda ururwanda ruraduca kunshuti duturanyezose nikibazo kbsa

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...