AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Generale yabwiye Generale mugenzi ngo bave muri Politiki bigire guhinga no korora

Uganda : Generale yabwiye Generale mugenzi ngo bave muri Politiki bigire guhinga no korora
17-07-2019 saa 15:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2472 | Ibitekerezo

Gen Caleb Akandwanaho, uzwi nka Salim Saleh yabwiye mugenzi we Lt Gen Charles Otema Awany umusirikare mu ngabo za Uganda ushinzwe Reserve Force abasezerewe mu ngabo ngo bave muri politiki bigire guhanga indi mibereho bibesheho babesheho n’ abaturage babazengurutse.

Ubu butumwa Gen. Saleh yabutangiye mu muhango wo gushyingura Savio Ojok Awany se wa Gen. Otema.

Yagize ati “Gen Otema, Leka tuve muri politiki tuge korora inka no guhinga inyumbati kuko politiki igizwe n’ ibinyoma. Mushyire imbaraga mu gushaka mwakwihaza mu butunzi ubwanyu, mu karere binyuze mu nganda, mukoresheje ubushobozi mufite”.

Yakomeje agira ati “Murashaka kwigereranya n’ abafite ubukungu buhambaye kandi bo bitandukanyije bikomeye na sisiteme yo gukora nabi mu gushaka ubukungu”.

Gen Otema amaze imyaka irenga 10 avuga rikijyana mu gace ka Acholi ndetse atera inkunga y’ amafaranga abakandika ba NRM iyo bigeze mu gihe cy’ amatora.

Gen. Saleh ati “Ushaka gukora politiki ariko ntabwo uzi uko politiki ikinwa, abakire batekereza kuri NRM. Ndagukeneye mu bitanga umusaruro kurenza muri politiki”.

Gen. Saleh avuga ko uko abasirikare bari gukora politiki byangije abaturage guverinoma.

Ati "Nubaha inka bazavuga ko uyikuye muri NRM, nubaka imashini ishinga ntibazayigira iyabo bavuga ko uyikuye muri NRM. Ni ikibazo gikomeye kuri twe”.
Gen Otema yasubije Gen. Saleh ko azaba muri Politiki ari uko abatavurumwe na NRM nka Nobert Mao baretse kumushotora.

Gen Otema ni umuhinzi w’ umucuruzi kuva muri 2012 afite ifamu ahitwa Tango , Purongo mu karere ka Nwoya .

Intumwa nkuru yungirije ya Leta ya Uganda Alfonse Chigamoy Owiny-Dollo yabwiye Gen Saleh gahunda ya Leta OWC igamije kuzamura ubukungu bw’ igihugu igituma itagera ku ntego zayo atari politiki ahubwo ari ukutegera abaturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA