AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Uganda: Umunyamakuru yirukanywe mu kazi azira kwakira Besigye mu kiganiro

Uganda: Umunyamakuru yirukanywe mu kazi azira kwakira Besigye mu kiganiro
12-07-2019 saa 12:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 781 | Ibitekerezo 1

Umunyamakuru witwa Amacha Goli yirukanywe mu kazi na Radio yitwa Aulogo FM yakoreraga azira ko yakiriye mu kiganiro Dr Kizza Besigye utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda. Avuga ko ibyo yakorewe ari akarengane agasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kumurenganura.

Iki kiganiro cyatambutse kuri iyi Radiyo tariki 6 Nyakanga ntabwo cyageze ku musozo kuko abasirikare n’ abapolisi bagiye aho iyi radio ikorera mu karere ka Adjumani bagategeka ko iki kiganiro gihagarikwa.

Julius Asiimwe, Umuyobozi w’ iri shami rya Radio yavuze ko impamvu birukanye uyu munyamakuru ari uko bashakaga gucubya abarwanashyaka b’ Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda bari bahagurukanye iyi radiyo bavuga ko yahaye umwanya munini umuntu utavugarumwe n’ ubutegetsi agatanga ibitekerezo bye.

Uyu munyamakuru Goli wasezerewe mu kazi azira ko yakiriye mu kiganiro Dr Kizza Besigye yabwiye Dail Monitor ko kwakira uyu munyapoltiki mu kiganiro atari icyaha agasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kurengera abanyamakuru.

Yagize ati “Turasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’ abaharanira iyubahirizwa ry’ amategeko ko badutabara kuko turi indorerwamo ya sosete iri kumenwa n’ abanyapolitiki bo muri NRM bashinzwe amaradiyo bashaka ko tubyina umuziki wabo”.

Dr Besigye yavuze ko guverinoma ya Uganda nta mpamvu yari ifite yo guhagarika iki kiganiro kuko cyari kishyuriwe miliyoni 1,6 y’ amashilingi ku masaha abiri. Akavuga ko imikorere nk’ iyi ibangamiye ishoramari ry’ itangazamakuru muri iki gihugu.

Ati “Twari twishyuze polisi iraza iraduhagarika, ariko tugomba gukomeza guharanira uburenganzira bwacy”.

Dr Besigye avuga ko iminota myinshi yavuze muri icyo kiganiro ari 15, ati “Ibi bikorwa n’ ubutegetsi bufite ubwoba budashaka ko dukora ubukangurambaga”.

Muri Werurwe 2016, itangazamakuru ryagiye gutara inkuru ku rugo rwa Besigye ahitwa Kasangati rirakumirwa.

Muri Mata Polisi ikorera mu karere ka Mubende yakuye ku murongo radiyo yitwa Mubende FM kuko Dr Besigye yari agiye gutangaho ikiganiro imbonankubone.

Muri Mata nanone tariki 13 na tariki 4 , radiyo ikorera mu karere ka Jinja, mu mujyi wa Kabale yakuwe ku murongo inshuro ibyeri buri uko igerageje kwakira Besigye.

Raporo ya 2019 ku bw’ isanzure bw’ itangazamakuru yakozwe n’ umuryango w’ abanyamakuru batagira umupaka RWB yashyize Uganda ku mwanya wa 125 mu bihugu 180. U Rwanda ruri ku mwanya wa 155, u Burundi ku mwanya wa 159.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
neige Kuya 15-07-2019

naho murwanda byagenda gute wakiriye Diane Shima Rwigara kuri radio ?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...