AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uganda : Umusore wize amategeko ngo ahorere se yabigezeho

Uganda : Umusore wize amategeko ngo ahorere se yabigezeho
31-12-2019 saa 09:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7786 | Ibitekerezo

Jordan Kinyera, ni umusore wo muri Uganda uvuga ko yafashe umwanzuro wo kwiga amategeko kubera ko ubwo yari afite imyaka 6 umuryango we wambuwe amasambu ku maherere yatsinze abariganyije umuryango we.

Nyuma y’ imyaka 18 umuryango we wambuwe isambu nibwo yarangije kaminuza mu mategeko ubu ni umwuganizi mu by’ amategeko (avoka). Yarangije kaminuza afite ubuhanga n’ ubushobozi bushobora kurenganura umubyeyi we ahita atanga ikirego mu nkiko.

Urukiko rukuru muri Uganda rwanzuye ko se wa Kinyera yarenganyijwe bityo ko Kinyera atsinze bagomba gusubizwa isambu yabo.

Uyu munyamategeko wabyize bitewe no kurenganwa k’ umuryango we yabwiye BBC ko kwamburwa isambu yabo byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima.

Yagize ati “Niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo kuzaba avoka bitewe n’ ibyo nabonye byakorewe umuryango wanjye mu rubanza n’ uko urubanza rwaciwe”.

Yakomeje agira ati “Data nta bushobozi buhambaye yari afite. Nta kintu yari afite yari yarihebye. Hari ikintu kikubaho mu buzima ukabona ntacyo wabikoraho nibyo byanteye imbaraga zo kwiga amategeko”.

Magingo aya uyu musore afite imyaka 24, naho se afite imyaka 82 ubu butaka uyu munyamategeko yatsindiye buzahabwa bucura mu muryango wa se.

Mu gihugu cya Uganda akarengane ko kuriganywa amasambu karasanzwe niyo mpamvu mu rukiko rukuru hashyizweho urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha imanza z’ amasambu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA