AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umunyeshuri yareze Perezida Museveni mu rukiko ngo yamuborotse kuri Twitter

Umunyeshuri yareze Perezida Museveni mu rukiko ngo yamuborotse kuri Twitter
27-08-2019 saa 08:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1786 | Ibitekerezo 1

Umunyeshuri muri kaminuza witwa Hillary Innocent Sseguya yatanze ikirego mu rukiko rukuru arega abayobozi bakuru ba Uganda barimo na Perezida Museveni ko bamufunze ku buryo adashobora kubona ubutumwa batanga banyuze kuri twitter.

Abo Sseguya yareze ni Perezida Museveni wa Uganda, Umuvugizi wa guverinoma ya Uganda Ofwono Opondo n’ umupolisi mukuru ushinzwe politiki AIGP Asan Kasingye.

Uyu munyeshuri Sseguya uri kwiga ububanyi n’ amahanga muri Kaminuza ya Havard yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko abayobozi muri guverinoma bamufunze kuri twitter kandi ko binyuranyije n’ amategeko.

Ati “Kumboloka bibangamiye uburenganzira mpambwa n’ itegeko nshinga”.

Umunyamategeko wunganira Sseguya, Male Mabirizi avuga ko icyo umukiriya we asaba ariko Perezida Museveni yamufungura akajya abona ibyo Perezida w’ igihugu cye atangariza kuri twitter.

Avuga ko uburenganziza bwo kumenya ibyo Perezida w’ igihugu cye atangaza abuhabwa n’ ingingo ya 38 mu itegeko nshinga.

Sseguya avuga kandi ko kuba konti ye yo kuri twitter ku buryo atabasha kubona ibyo abayobozi bamwe muri guverinoma bandika kuri twitter bihabanye n’ ingingo ya 41 mu itegeko nshinga imuha uburenganzira bwo kubona amakuru.

Dail monitor


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Ruvugiroalexis Kuya 6-09-2019

Kumenya amakuru

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...