AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Urutonde rw’abaperezida b’Afurika bapfuye bafite imyaka 95

Urutonde rw’abaperezida b’Afurika bapfuye bafite imyaka 95
6-02-2020 saa 13:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3461 | Ibitekerezo

Ku wa kabiri w’ iki cyumweru, mu gihugu cya Kenya inkuru mbi yatashye ku Banyakenya ko Daniel Arap Moi wabaye Perezida wa 2 w’ iki gihugu yitabye Imana ku myaka 95 y’amavuko.

Uyu mukambwe wategetse Kenya imyaka irenga 20 niwe Perezida wa Mbere wa Kenya upfuye agize imyaka 95 ariko siwe wa mbere muri Afurika, ahubwo ni uwa gatatu.

1. Nelson Mandela (1918 – 2013)

Perezida wa mbere wa Afurika y’ Epfo,Nelson Mandela wakunzwe cyane bikarenga igihugu cye, bigafata umugabane bikarangira akunzwe ku isi yose yapfuye afite imyaka 95.

Ubupfura yashyize mu kurwanya ivangura ryakorerwaga abirabura bo mu gihugu cye, bwabaye imbarutso yo gukundwa n’isi yose. Mandela yavutse mu 1918 apfa muri 2013

2. Robert Mugabe (1924 – 2019)

Robert Gabriel Mugabe, waharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe akanayiyobora mu gihe cy’imyaka 36 kuva 1980 kugera muri 2017, yapfiriye mu bitaro byo muri Singapore afite imyaka 95.

3. Daniel arap Moi (1924 – 2020)

Yavutse tariki 2 Nzeli 1924 avukira ahitwa Sacho, Daniel arap Moi apfa ku wa kabiri w’iki cyumweru. Yabaye perezida wa kabiri wa Kenya asimbuye Mzee Jomo Kenyatta. Yategetse Kenya imyaka 24 kuva mu 1978 kugera muri 2002.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA