AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Wa musore watabaye umwana agiye guhanuka kuri etage , Perezida Trump yamutumiye

Wa musore watabaye umwana agiye guhanuka kuri etage , Perezida Trump yamutumiye
22-06-2019 saa 12:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10945 | Ibitekerezo

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatumiye Mamadou Gassama watabaye umwana w’ imyaka 4 wari ugiye guhanuka kuri etage yo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa ngo bagirane ibiganiro muri White House.

Tariki 26 Gicurasi 2018 nibwo Mamadou Gassama umunya-Mali wabaga mu Bufaransa ari umwimukira yabonye umwana agiye guhanuka kuri etage azamuka nk’ inkende atabara uwo mwana.

Ikinyamakuru Africa24.info kimenyereweho kumenya amakuru akiri ibanga cyatangaje ko Perezida Donald Trump yatumyeho Mamadou Gassama ngo bagirane ibiganiro muri White House.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyahawe n’ umuntu ukora muri White House ari uko Perezida Trump ashaka guha ubwenegihugu Mamadou Gassama w’ imyaka 24 agakorera Leta zunze ubumwe za Amerika.

Gassama biturutse kuri videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza igikorwa cy’ ubutwari yakoze yahuye na Perezida w’ Ubufaransa nyuma y’ iminsi mike ahita ahabwa ubwenegihugu bw’ Ubufaransa.

Perezida Trump ushaka guhura na Gassama ubusanzwe azwi nk’ umuntu wanga abirabura. Kuba ashaka guhura na Gassama abasesengura politiki babibona nko gushaka gutanga isomo ry’ uko atanga abirabura ko ahubwo icyo ashaka ari uko bajya binjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu buryo bukurikije amategeko.

Igikorwa Gassama yakoze yakoze Isi yose ku mutima. Ibyamamare nka Rihanna yamuhaye imodoka, Beyoncé amuha inzu ihenze iri mu mujyi wa New York. Iyo nzu ifite ibyumba 5 wongeyeho icyo kubikamo imyenda, igikoni na salo ebyiri.
Mamadou Gassama ntacyo aratangaza kuri aya makuru avuga ko Perezida Donald Trump yamuhaye ubutumire ngo bazahurire muri White House bagirane ibiganiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA