AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Zambia : Perezida mushya yirukanye abayobozi bakuru mu Gisirikare n’Umuyobozi wa Polisi

Zambia : Perezida mushya yirukanye abayobozi bakuru mu Gisirikare n’Umuyobozi wa Polisi
30-08-2021 saa 11:23' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2078 | Ibitekerezo

Perezida Hakainde Hichilema uherutse gutorerwa kuyobora Zambia, yakuyeho abayobozi bakuru mu gisirikare cya kiriya Gihugu ndetse n’Umuyobozi wa Polisi ahita ashyiraho ababasimbura

Izi mpinduka zakozwe na Perezida Hakainde Hichilema kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 nyuma y’Igihe gito arahiriye kuyobora kiriya Gihugu.

Abayobozi bakuwe mu myanya yabo barimo abayobozi b’ingabo zirwanira mu kirere n’izishinzwe izindi serivisi imbere mu gihugu ndetse n’abungiriza babo.

Yirukanye kandi umuyobozi mukuru wa Polisi ya kiriya gihugu aho hahise hatangazwa umusimbuye ndetse n’abakomiseri bose ba Polisi mu Turere bakaba bakuweho nubwo hatatangajwe ababasimbuye.

Yaboneyeho guha ubutumwa abashyizwe mu nshingano nshya, by’umwihariko asaba abo muri Polisi ko bagomba gukorana ubushishozi buhanitse ibityo ntihazagire umuntu uzajya afungwa hatarakorwa iperereza.

Perezida Hichilema watorewe kuyobora Zambia mu matora yabaye muri uku kwezi aho yatsinze Edgar Lungu wayoboraga kiriya Gihugu.

Hakainde Hichilema azwiho gushyira imbere iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kurwanya ruswa n’akarengane aho yagiye anabigarukaho nka bimwe mu byo azashyiramo imbaraga.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA