AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Zimbabwe : Visi Perezida yeguye kubera ubusambanyi

Zimbabwe : Visi Perezida yeguye kubera ubusambanyi
2-03-2021 saa 08:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2065 | Ibitekerezo

Visi Perezida wa Zimbabwe, Kembo Mohadi yeguye kuri uyu mwanya kubera ingeso y’ubusambanyi amaze iminsi ashinjwa n’abagore batandukanye barimo n’ukorwa mu biro bye.

Uyu muyobozi mukuru muri Zimbabwe, yeguye asaba imbabazi abaturage kubera kiriya cyasha cyamugaragayeho kandi yari akwiye kubera urugero abandi.

Kuva mu kwezi gushize, ibitangazamakuru binyuranye muri Zimbabwe byakunze kuvuga ku ngeso ya Kembo Mohadi y’ubusambanyi ndetse bimwe bishyira hanze amajwi yumvikanamo uyu mugabo asaba abagore benshi ko baryamana.

We yakunze guhakana ibi birego akavuga ko ari ibihimbano kandi ko bishingiye kuri politiki, akavuga ko bigamije guhindanya isura ye mu gihugu.

Uyu mugabo wanabaye umusirikare ukomeye, yarwaye intambara yo kubohora kiriya gihugu cya Zimbabwe.

Kembo Mohadi yakoze imirimo itandukanye nko muri Minisiteri y’ingabo ku butegetsi bwa nyakwigendera Robert Mugabe.

Uyu wari umwe muri babiri bungirije Perezida wa kiriya gihugu, muri 2017 ubwo Mugabe yahirikwaga ku butegetsi, Kembo Mohadi ni bwo yari yahawe kuba Visi Perezida.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA