AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Umuti wa Coronavirus wemejwe na Perezida Madagascar wakuruye impaka ndende

Umuti wa Coronavirus wemejwe na Perezida Madagascar wakuruye impaka ndende
23-04-2020 saa 18:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8859 | Ibitekerezo 5

Kuwa Mbere tariki 20 Mata 2020 nibwo Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yamuritse umuti ukozwe mu byatsi byo kuri icyo kirwa we yemeza ko urinda kandi ukavura ubu bwoko bushya bwa coronavirus nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP. Iby’uyu muti n’urukingo ariko byakuruye impaka kuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryagize icyo riwuvugaho.

Perezida wa Madagascar ubwo yamurikaga uyu muti ku kigo Malagasy Institute of Applied Research (IMRA) cyakoze uwo muti unyobwa, imbere y’abaminisitiri, abadipolomate n’abanayamakuru, yagize ati: "Twakoze isuzuma - abantu babiri ubu bakijijwe n’uyu muti. Iki ni icyayi cy’ibyatsi kivura mu minsi irindwi".

Mu kuwushimangira yagize ati: "Ninjye wa mbere uri buwunywe uyu munsi imbere yanyu, mubone ko ukiza kandi utica".

Uyu muti wiswe Covid-Organics, ukozwe mu byatsi byitwa Artemisia, umuti byemejwe ko ukoreshwa mu kuvura Malaria, ukaba uvangwa hamwe n’ibindi byatsi gakondo nk’uko ikigo IMRA kibivuga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ryatangaje ko nta bushakashatsi bwakozwe n’abahanga kugirango bemeze niba koko uwo muti wo muri Madagascar wabasha kuvura Covid-19 ndetse no kuyikingira. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuvuzi muri Madagascar (ANAMEM) nacyo cyavuze ko gifite amakenga kuri uwo muti wakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi (IMRA).

N’ubwo OMS ivuga ko nta bushakashatsi bwakozwe kuri uyu muti, impaka zirakomeje kuko abinyujije kuri Twitter, Perezida Rajoelina yavuze ko yanakiriye ubutumwa bwo kumushimira buvuye kwa mugenzi we wa Republika ya Congo, Félix Tshisekedi, avuga ko ari intambwe nziza kuba igihugu cye cyavumbuye umuti wa Covid-19 ubasha no gukingira icyo cyorezo.

Madamu Ranoromaro, umukuru w’ibiro bya perezida wa Madagascar, avuga ko umukuru w’igihugu cye Perezida Rajoelina yari azi neza ko OMS iba igomba kubahiriza amategeko ayigenga, ariko ko icyo gihugu cyatangaje uwo muti mu bwigenge bwacyo. Yavuze ko ibyakozwe na Perezida Rajoelina ari igikorwa cye cyo kurengera abaturage ba Madagascar.

Umwarimu wo muri Kaminuza i Londres akaba n’umuhanga ku bibazo bya Madagascar, Brian Klaas, yabwiye BBC ko abaturage bakwiye kwitondera kunywa uwo muti kuko nta bushakashatsi bwemejwe na OMS wakorewe, bityo hakaba hari impungenge ko wazagira ingaruka ku bawunyweye.

Ese inkundura yo gushaka umuti ku isi yo igeze he?

Hirya no hino ku isi, hakomeje gushakishwa umuti w’iki cyorezo kimaze guhitana abantu bakabakaba 190.000. Imiti irenga 150 irimo gukorwaho ubushakashatsi n’abahanga, muri iyo imyinshi ikaba ari imiti isanzwe ikoreshwa mu kuvura indwara zisanzwe ku isi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ryatangije urugamba rwo gufatanya gushaka umuti nyawo wafasha mu guhashya iki cyorezo ndetse ibihugu by’ibihangange byatangiye gushyiramo akayabo k’amafaranga kafasha muri ubu bushakashatsi.

Nko mu gihugu cy’u Bwongereza, bavuga ko umuti barimo kugerageza bawubonamo icyizere ndetse abarenga 5000 bakaba baratangiye kuwuhabwa ngo ubafashe kuzanzamuka. Hari ibigo byinshi by’ubushashatsi kandi birimo gukora icukumbura ku bivugwa ko amaraso y’umuntu warwaye Coronavirus akayikira yaba ari umuti wafasha abandi barwayi bayanduye.

Dr Bruce Aylward, umwe mu bakozi b’Ishamir ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, yagaragaje ko umutwe witwa remdesivir ari wo wagaragaje kurusha iyindi ko wafasha mu kuvura Coronavirus, ibi akaba yarabitangaje ubwo yari amaze gusura igihugu cy’u Bushinwa kigaragara kugeza ubu nk’icyamaze guhashya iki cyorezo.

Uyu muti ubusanzwe wari warakorewe kuvura icyorezo cya Ebola ariko ngo byagaragaye ko wanafasha mu kuvura icyorezo cya Coronavirus n’ubwo ubushakashatsi bukomeje gukorwa ku bwinshi.

Ubushakashatsi n’igeragezwa byakozwe na Kaminuza ya Chicago nabyo byagaragaje ko uyu muti wafasha mu kuvura iyi ndwara. Uyu muti uri mu miti ine Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryatangijeho ubufatanye mu kuyigerageza no kuba yahita ikorwa ari myinshi mu gihe byagaragara ko hari icyo yafasha mu kurokora miliyoni zirenga ebyiri zugarujwe na Coronavirus ku isi yose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Dova grey Kuya 26-04-2020

Nibaduhe umuti bana twinweree

Kinyata k Kuya 25-04-2020

Hhhhhhh, njye sinzi kweri, ese natwe tuzumva ko haricyo twakora aruko abanyaburayi cg america bagishimye?! Ese bo bamaze kugerageza ingana iki?! Kuki ntarumva muyigaya?! Harya ngo nuko bakozwe nabazungu! Ukumva ngo umuhanda wo muri kaminuza runaka ngo yabihakanye ko ntacyo wakora, ese twibaze. Iki kibazo, uwo muti aba yarawubonye kuburyo yawuhakana afite ibimenyetso ko ntacyo wakora?! Nabo bandi bose bahakana baba bafite ikibyemeza ko utavura?! Rero namwe banyamakuru bacu mukanguke mufashe abahanga bacu bafrica mubavuganire kandi mubarwanirire, ubwo murumva ikijya mbere, icyo aricyo. Ngo Africa ntikavuge.

Jado Kuya 25-04-2020

Abahanga ntabwo ari abera gusa natwe abirabura turimo amahanga bityo rero niba umuti uvura kuki twategereza ibyabo kandi Nabo byarabananiye .It’s time for Africans to show how much we are wise.

Habumuremyi faustin Kuya 24-04-2020

Ok murakoze.njyewe ndumva Abayobozi ba, Africa bamwiye gufasha Madagascar kubungabunga icyokimera ndetse bakana yifasha gukora imitimyinshi.kuko abazungu ntabwo aribobonyine bafute ubumenyi gusa kuburyo aribo tugomba gutega amaso Africa natwe turashoboye

Habumuremyi faustin Kuya 24-04-2020

Ok murakoze.njyewe ndumva Abayobozi ba, Africa bamwiye gufasha Madagascar kubungabunga icyokimera ndetse bakana yifasha gukora imitimyinshi.kuko abazungu ntabwo aribobonyine bafute ubumenyi gusa kuburyo aribo tugomba gutega amaso Africa natwe turashoboye

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...