AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abaturuka muri DRC na Tanzania ntibemerewe kwinjira mu Bwongereza kubera COVID

Abaturuka muri DRC na Tanzania ntibemerewe kwinjira mu Bwongereza kubera COVID
22-01-2021 saa 07:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1072 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko abaturage baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Tanzania batemerewe kwinjira muri kiriya gihugu kubera icyorezo cya COVID-19.

Byatangajwe na Minisitiri w’ubwikorezi w’u Bwongereza, Hon Grant Shapps wavuze ko nyuma yo kwangira abagenzi 11 baturutse muri Africa y’Epfi ubu hari n’ibindi bihugu bibujijwe.

Yagiz ati ati “Uretse abaturage b’u Bwongereza n’abandi basanzwe bahatuye, abandi bose bavuye muri ibyo bihugu byombi ntibazemererwa kwinjira kuva ejo saa 04:00 za mu gitondo.”

Uyu muyobozi mu Bwongereza yakomeje agira ati “Dukomeje gucunganwa n’izamuka ry’imibare ya COVID-19 ndetse n’ubwandu bushya bw’iyi virusi ku Isi hose kadi hamwe no guhagarika abaturutse muri ibi bihugu no gupima abinjira, bizadufasha.”

Igihugu cya Tanzania cyakunze kunengwa gusuzugura iki cyorezo kuko umukuru w’iki gihugu, Dr John Pombe Magufuli yakunze kuvuga ko imana izakibarinda.

Iki gihugu kandi uretse kuba kidashyira imbaraga mu guhangana n’iki cyorezo, ntikijya kinatangaza imibare y’abanduye cyangwa abo cyahitanye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA