AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Perezida Nkurunziza yitabye Imana

Burundi : Perezida Nkurunziza yitabye Imana
9-06-2020 saa 16:54' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5027 | Ibitekerezo

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yitabye Imana bivugwa ko yazize guhagarara k’umutima nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu

Urupfu rw’Umukuru w’Igihugu w’u Burundi rwamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kamena 2020, nyuma y’uko byari byakomeje guhwihwisa ku mbuga nkoranyambaga ko ubuzima bwe butameze neza.

Itangazo rya Guverinoma y’u Burundi rivuga ko Perezida Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, akaba yishwe no guhagarara k’umutima.

Iri tangazo ryashyizweho umukono umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Pierre Nkurunziza apfuye afite imyaka 57 kuko yavutse tariki 18 Ukuboza 1963. Ni Perezida w’ u Burundi kuva muri 2005 mbere yaho yari umuyobozi w’ ishyaka National Council for the Defense of Democracy-Forces for the Defense of Democracy (CNDD-FDD).

Muri 2015, Perezida Nkurunziza yatorewe manda ya 3 itaravuzweho rumwe.

Mbere y’ uko atorerwa iyi manda mu Burundi habaye imyigaragambyo yaguyemo abantu barenga 100 basaba ko ava ku butegetsi.

Tariki 13 Gicurasi 2015, bamwe mu basirikare b’ u Burundi bayobowe na Gen. Godefroid Niyombare bagerageje guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi umugambi wabo uza kuburizwamo kuko nyuma y’ iminsi ibiri tariki 15 Gicurasi Nkurunziza yari yagarutse mu gihugu cye avuye muri Uganda aho yari yabaye ahungiye by’ agateganyo.

Iryo geragezwa ryo guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi ryakurikiwe n’ ubwicanyi bwakorerwaga abategetsi bakomeye n’ umwuka w’ ubwoba watumye abarenga 400 000 bahunga igihugu.

Muri Nyakanga 2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatorewe manda ya 3 ariko we avuga ko ari iya 2.

Tariki 7 Kanama 2018, Nkurunziza yatangaje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri 2020 ataziyamamaza, koko aba tariki 20 z’ukwezi gushize kandi ntiyiyamamaje. Ndayishimiye Evariste watorewe kumusimbura, ntazabona umuhereza inkoni y’ubushumba kuko apfuye umusimbura atararahira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA