AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Goma : Pasiteri wasanzwemo Ebola yamuhitanye

Goma : Pasiteri wasanzwemo Ebola yamuhitanye
16-07-2019 saa 14:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 398 | Ibitekerezo

Umugabo w’ umupasiteri wagaragaye mu mujyi wa Goma arwaye Ebola yamuhitanye nk’ uko byemezwa n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze.

Ku Cyumweru nibwo uyu mugabo wari uvuye I Butembo yageze mu mujyi wa Goma bamupimye basanga arwaye Ebola, kuri uyu wa Mbere nibwo uyu muryayi yapfiriye mu nzira bamusubiza I Butembo kuko ariho hari ivuriro rikomeye ry’ abarwayi ba Ebola.

Aya makuru yemejwe na Sylvain Kanyamanda umuyobozi wa Butembo mu kiganiro yagiranye na BBC.

Ebola imaze guhitana abantu barenga 1600 kuva yakwaduka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo umwaka ushize.

Kanyamanda yagize ati : "icyatugezeho ni umurambo".

Umujyi wa Goma uhana imbibi n’uwa Gisenyi mu Rwanda, ku ruhande rw’u Rwanda hakajijwe ingamba zo kwirinda nk’uko ejo Minisitiri w’ubuzima w’u Rwanda Dr Diane Gashumba yabitangarije ku mupaka w’ Akarere ka Rubavu na Goma.

Minisitiri Dr Diane Gashumba yavuze ko "umuntu basanganye iyi ndwara yasubijwe i Butembo, abo bagendanye mu modoka nabo bashyizwe mu kato".
Nibwo bwa mbere Ebola yari igeze muri umwe mu mijyi minini ya Kongo.

Ahantu hose abantu binjirira mu mijyi muri aka gace hari ibikorwa byo gupima abantu umuriro ndetse n’aho bakarabira intoki mbere yo kwinjira.

I Goma, ni ugutegereza iminsi 21 - igihe iyi ndwara ishobora gutangira kugaragara mu wayanduye kugira ngo bemeze ko nta wundi muntu wayanduye muri uyu mujyi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA