AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Goma: Uwa kabiri basanzemo Ebola na we yamuhitanye

Goma: Uwa kabiri basanzemo Ebola na we yamuhitanye
31-07-2019 saa 16:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 959 | Ibitekerezo 1

Umugabo basanzemo indwara ya Ebola ejo kuwa kabiri mu mujyi wa Goma yamuhitanye mu masaha ya mu gitondo uyu munsi kuwa gatatu nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubuzima.

Uyu yari uwa kabiri basanzemo iki cyorezo muri uyu mujyi w’abantu barenga miliyoni. Uwa mbere, nawe yamuhitanye hatarashira amsaha 24 bamusanzemo iyi ndwara.

Porofeseri Jean Jacques Muyembe ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Guverinoma ya Kongo amaze kubwira BBC ko uyu mugabo nawe yazize indwara ya Ebola mu gitondo cya none.

Uyu murwayi ngo yari yavuye mu gace ka Ituri aho yakoraga imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi kuva mu cyumweru gishize. Tariki 13 yari ku ivuriro riri ahitwa Kiziba hafi ya Goma avurwa n’umuforomokazi.

Nyuma yaje kugaragaza ibimenyetso birimo kuva amaraso n’ibindi. Ejo kuwa kabiri asuzumwe bamusangamo Ebola ari nayo yahise imuhitana none kuwa gatatu.

Muri uyu mujyi hari impungenge nyinshi ko iyi ndwara yaba yarageze no ku bandi bantu bakoranyeho n’uyu. Abashinzwe ubuzima bari kubashakisha ngo bakingirwe.

Ebola ishobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe cy’iminsi 21.

Kuva iki cyorezo cyakongera kwanduka mu burasirazuba bwa Kongo mu mwaka ushize, kimaze guhitana abantu barenga 1700.

U Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma iki cyorezo ku mipaka y’Iburengerazuba, n’uwa Gisenyi na Goma by’umwihariko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
sophie mukundabantu Kuya 31-07-2019

ndabona igikwiye arugukingira abari Igoma bose n’abahaza bakajya babapima byaba byiza bagasobanukirwa ibimenyetso byayo kugirango uyirwaye abimenye ataranduza abandi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...