AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Gusiramurwa byatumye umuhungu wanjye yiyahura’

‘Gusiramurwa byatumye umuhungu wanjye yiyahura’
17-04-2019 saa 19:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5369 | Ibitekerezo

Umugore witwa Lesley Roberts yafashwe n’ ikiniga ubwo yasomaga ubutumwa yasigiwe n’ umuhugungu Alex Hardy yakundaga bihebuje.

Ubu butumwa bwagaragaye tariki 25 Ugushyingo 2017, amasaha 12 uyu muhungu amaze kwiyambura ubuzima. Mbere y’ uko amenya ko umuhungu we yapfuye yakinguye umuryango w’ inzu ahasanga polisi niyo yamusobanuriye ko umuhungu we yapfuye.

Alex ku myaka 23 yari umusore w’ umuhanga kandi ukunzwe ku buryo nyina atashoboye kwiyumvisha icyateye umwana we kwiyahura.
Ubutumwa uyu muhungu yanditse akabwohereza akoresheje interinete busobanura ko yari amaze imyaka 2 akebwe agahu ko ku gitsina. Ibi bisanzwe bizwi ni ugusiramurwa ku bagabo. Alex ntabwo yari abizi yagize ngo yakorewe "male genital mutilation”( gucibwa ibice by’ imyanya myibarukiro)

Alex ntabwo yigeze abwira abavandimwe be , inshuti ze ko yasiramuwe, yewe na nyina ntabyo yari azi.

Mu mezi yakurikiyeho LesIey yakoze ubushakashatsi ku kwisirimuza kugira ngo amenye icyababaje umuhungu kugeza ubwo abona ko amahitamo yamushiranye asigaje kwiyahura.
Alex yari imfura mu bana batatu ba Lisley, kandi ntacyo yari abuze. Muri Nyakanga 1994 nibwo inzozi y’ uyu mugore zo kuba umubyeyi yazikabije.

Yagize ati "(Alex) yari buri kimwe cyose nari narifuje”.

Uyu mubyeyi akunda abana be batatu ku buryo inzu atuyemo mu gihugu cya Chechire, kiri mu bigize ubwami bw’ Ubwongereza itatswe n’ amafoto y’ abahungu be.

Uyu mubyeyi yakoze uko ashoboye arihira Alex yiga Kaminuza ndetse Alex yahawe igihembo cya ‘Creative Writing Award’ gihabwa umunyeshuri wanditse memoire nziza. ‘Memoire’ ni igitabo umunyeshuri yandika asoje amasomo ya Kaminuza.

Jason Lowe, umwarimu wigishije Alex ku ishuri rya ‘Tarporley High School’ avuga ko Alex yari umunyeshuri ukunda kwandika ibitabo kandi bikamuhira bikaba impano ye.

Ku myaka 14 Alex yakunze umukino wo kunyerera ku rubura, akunda n’ igihugu cya Canada bituma ku myaka 18 ahindura kaminuza ajya kwiga muri Canada nk’ uko nyina akomeza abivuga.

Imyaka yaragiye iriyongera igera kuri itanu Alex akiba muri Canada, ninaho yapfiriye.
Nyina ati “Yari umuhanga, azwi cyane afasha abantu baturutse mu Bwongereza kubona ibyangombwa byo gutura muri Canada”

Lesley yasuye kenshi umuhungu we Alex, rimwe ari wenyine, ubundi ari kumwe na barumuna ba Alex, ubundi ari kumwe n’ umugabo we wa kabiri.

BBC ivuga ko umuryango wa Alex wamubaga hafi bishoboka ariko ntabwo yigeze abamenera ibanga ry’ uko agendana ipfunwe ku gitsina.

"Nari mfite ibibazo cy’ agahu ko ku gitsina” niko yanditse muri e-mail yanyuma yanditse. Yongeyeho ko kuryama byamugoraga kubera uburwayi yagize mbere gato y’ uko agira imyaka 20.

Yanditse muri iyo e-mail ko 2015 yagiye kureba dogiteri wo muri Canada akamuha amavuta yo kujya asiga ku gahu k’ igitsina cye, ariko ntigeze yongera gusubira kwa muganga kuko yumvaga abaganga ntacyo bamumarira.

Abaganga bemeza ko ikibazo Alex yagize kitwa ‘phimosis’ kuko muri e-mail ye yavuze ko agahu ko ku gitsina cye kageze aho kakanga gusubira inyuma. Icyo nicyo kimenyetso cya Phimosis umuti w’ iki kibazo ni amavuta umurwayi asigaho.

Phimosis ntabwo buri gihe iteza ibibazo. Iyo bibayeho biba ari ukugorwa no kwihagarika, no kubabara mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina.

Umuti w’ iyi ndwara ni ukwisiramuza, niyo nama itangwa n’ abaganga bo mu Bwongereza.

Alex mu butumwa bwe yavuzemo ko yagiye ku muganga w’ inzobere mu bijyanye n’ urwungano rw’ inkari ‘urologist’ akamugira inama yo kwisiramuza.

Ati “Ako kanya yahise ambwira kwisiramuza, ndamubwira ngo yagure intekerezo anshakire ubundi buryo arabwira ngo ubundi buryo ntacyo bwamarira. Kuko namwemeraga nk’ inzobere muri byo byemera ntabyemeye”.

Lesley mu gushaka kumenya icyateye ikibazo umuhungu we yarasomye agwa ku buhamya bw’ ababazwe ibice by’ urwungano rw’ inkari bakagira ibibazo birimo no gusigwa mu nda ibikoresho bikoreshwa mu kubaga.

Izi ngorane zatumye Lesley akeka ko umwana we yakebwe nabi ku gihe cyo kumusiramura.

Lisley yasabye ko aba ‘urologist’ bakorwaho iperereza kuko atekereza ko ari abaswa, ababishinzwe bamubwira ko iryo perereza rikomeje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA