AMAKURU

UKWEZI
pax

Ibihugu 21 muri Afurika byamaze kwemera gukoresha umuti w’ibyatsi Madagascar ivuga ko uvura covid-19

Ibihugu 21 muri Afurika byamaze kwemera gukoresha umuti w’ibyatsi Madagascar ivuga ko uvura covid-19
4-05-2020 saa 08:04' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7444 | Ibitekerezo 4

Mu gihe abashakashatsi mu Isi bakomeje gukora ubutaruhuka bashaka umuti n’urukingo by’icyorezo cya covid-19 hari ibihugu byamaze gutangaza ko byavumbuye umuti uvura iki cyorezo gusa Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS risaba abaturage kwitondera iyo miti.

GORILLA GAMES

Tariki 20 Mata nibwo Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yatangaje ko igihugu cye cyavumbuye umuti w’ibyatsi ukiza covid-19. Uwo muti witwa herbal tea (icyayi cy’ibyatsi) cyangwa COVID-Organics (CVO).

Abaperezida b’ ibihugu birimo Congo Brazzaville,Senegal, RDC, Guinee Bisau, Comoros na Tanzania bemeza ko bamaze kuvugana na Perezida wa Madagascar bityo ko bafitiye icyizere uwo muti wa CVO ndetse ko bagiye kuwutumiza bakawuha abaturage babo.

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania kuri iki Cyumweru nibwo yatangaje ko yamaze kuvugana na Madagascar ndetse ko agiye korohereza indege ikazana CVO ikifashishwa mu kuvura abarwayi ba covid-19 muri Tanzania.

Yagize ati “Navuganye na Madagascar bambwiye ko bavumbuye umuti wa covid-19. Tuzohereza indege iwuzane muri Tanzania, Abanyatanzania bawungukireho”.

Perezida wa Comoros, Azali Assoumani, yagiranye ikiganiro na mugenzi we Andry Rajoelina nyuma yemera gutumiza uyu muti ngo ukoreshwe mu birwa bya Comoros.

Rajoelina yashyize kuri twitter screenshot y’ikiganiro bagiranye, ayiherekeresha amagambo agira ati “His Excellence (Assoumani) yifuje gukoresha CovidOrganics muri Comoros. Tuzawumuha nk’ikimenyetso cy’uko turi abavandimwe duturanye mu Nyanja y’Abahinde”

Tariki ya 1 Gicurasi, ku munsi w’umurimo ,Perezida Rajoelina abinyujije kuri instagram yatangaje ko uyu muti wa CVO ugiye kujyanwa mu bihugu 15 bigize umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’ Iburengerazuba ECOWAs.

Yagize ati "Madagascar n’abavandimwe bayo muri Afurika bashyize hamwe mu gushaka igisubizo cya coronavirus. Nejejwe no kubatangariza ko tugiye kohereza CVO herbal teas mu bihugu 15 binyamuryango bya ECOWAS biciye muri Guinea Bissau,"

Yongeyeho ko Madagascar izakora umuti wa Tambavy CVO uhagije abarwayi bose mu bihugu by’inshuti zayo zo muri Afurika ugakwira Isi unyuze mu Nyanja y’Abahinde.

Madagascar itangaza ko imaze kubona 149 banduye ntawe urapfa, abakize ni 98.

Uyu muti w’ibyatsi wakozwe Malagasy Institute of Applied Research urimo Artemisia, igihingwa gisanzwe gikoreshwa kuri iki kirwa mu kuvura indwara ya Malaria.

Kugeza ubu OMS ivuga ko nta gihamya ifite ko iyi miti ivura covid-19 igasaba abaturage kwirinda gukoresha imiti yose itasuzumwe neza.

Ikigo cy’ubuvuzi cya Madagascar ‘national medical academy’ (Anamem) nacyo kivuga ko gishidikanya kuri uyu muti utangazwa na Perezida Rajoelina.

Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza ivuga ko iri gukora ikingo za covid-19. Leta zunze ubumwe za Amerika, nayo yemeje ko umuti witwa Remdesivir wakorewe inyigo basanga uvura covid-19.Iyi miti yose ntabwo iremezwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Turahirwa Claude Kuya 6-05-2020

Nibyagaciro Kuba Igihugu Cyokumugabane Wacu Aricyo Cyavumbuye Umuti Wa Cvd-19

Turahirwa Claude Kuya 6-05-2020

Nibyagaciro Kuba Igihugu Cyokumugabane Wacu Aricyo Cyavumbuye Umuti Wa Cvd-19

JOSHUA Kuya 4-05-2020

INKURU NZIZA DUSHAKA NUKWUMVA KO WAGEZE MU RWANDA

Minani,elie Kuya 4-05-2020

Abantu,bagomba,kwitondera,ibi,bihe,turimwo,twirindekandi,kuk,kwirinda,biruta,kwivuza !!

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...