AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Indwara yo kwibagirwa ikomeje gufata intera mu batuye Isi

Indwara yo kwibagirwa ikomeje gufata intera mu batuye Isi
15-05-2019 saa 19:33' | By Rukundo Irené | Yasomwe n'abantu 1742 | Ibitekerezo

Icyegeranyo cy’ Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima (WHO) cyashyizwe ahagaragara kuwa 14 Gicurasi 2019 kigaragaza ko umubare w’abantu bafatwa n’indwara yo kwibagirwa ushobora kuzikuba kabiri mu myaka 30 mugihe hatagize igikorwa.

WHO igaragaza ko abasaga miliyoni 10 ku isi bafatwa n’indwara yo kwibagirwa buri mwaka aho kuri ubu imibare uyu muryango ugaragaza w’abafite iyi ndwara, ari abasaga miliyoni 50 ku isi hose.

Ghebreyesus Tedros uhagarariye WHO, avuga ko bagiye guhaguruka bagakora ibishoboka byose mu kurwanya ubwiyongere bw’iyi ndwara kuko bitabaye ibyo byageza isi ku bibazo bikomeye.

Ati “Hatagize igikorwa iyi ndwara yakomeza kwiyongera bityo umubare w’abayirwaye ukaba munini ku buryo kuyirwanya byatwara akayabo k’amafaranga menshi.”

Nubwo WHO itangaza ko umubare w’abantu bafatwa n’iyi ndwara ukomeza kugenda wiyongera, ivuga ko hari ingamba abantu bashobora gufata bagahangana no kuba bafatwa n’iyi ndwara.

Mu nama WHO igira abantu kugira ngo bagabanye ibyago byo gufatwa n’indwara yo kwibagirwa harimo, gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, kwirinda kunywa itabi, kugabanya ibinyobwa birimo alukoro (Alcohol), kugabanya umubyibuho ukabije, kurya ifunguro ryuzuye ndetse no kwirinda ko isukari yazamuka ikaba nyinshi mu mubiri.

Indwara yo kwibagirwa izwi nka “dementia” ni indwara ifata ubwonko ikabugabanyiriza ubushobozi mu mikorere. Uwatangiye gufatwa cyangwa uwafashwe nayo, atangira kugenda yibagirwa bya hato na hato ndetse n’ubushobozi bwo kubika ibintu mu bwonko bukagabanyuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA