AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kenya : Hagaragaye umugore ufite ibimenyetso bya Ebola, bane barayikekwaho

Kenya : Hagaragaye umugore ufite ibimenyetso bya Ebola, bane barayikekwaho
17-06-2019 saa 13:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 500 | Ibitekerezo

Abantu bane bamaze gushyirwa ahitaruye abandi mu gihugu cya Kenya nyuma y’ uko kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kenya hagaragaye umugore ufite ibimenyetso by’ icyorezo cya Ebola.

Uyu mugore yababaraga mu ngingo, arwaye umutwe, akorora ndetse anaruka. Abaganga bamusuzumye malariya barayibura niko gukeka ko yaba yaranduye virusi ya Ebola.

Umugabo w’ uyu mugore n’ abandi bantu babiri bamufashije kugeza umugore kwa muganga bashyizwe mu kato mu bitaro by’ ikitekererezo bya Kericho bakeka ko ibaye ari ebola nabo baba bayanduye.

Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima OMS ryamaze kohereza inzobere mu gace ka Kericho kugira ngo zifashe abaganga baho gusuzuma niba uwo mugore afite virusi ya Ebola.

Abaganga bafashe ibizami by’ amaraso by’ aba bakekwaho ebola batangaje ko ibisubizo biraboneka mu masaha atarenze 24.

Bibaye nyuma y’ iminsi mike icyorezo cya Ebola kigaragaye mu gihugu cya Uganda nyuma y’ igihe kirere kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Uyu murwayi wo muri Kenya yavaga ahitwa Malaba yerekeza Bosia, aha ni hafi y’ umupaka ugabanya Kenya na Uganda. Agifatwa kuri iki Cyumweru yabanje ku bitaro bya Siloam, mbere y’ uko yoherezwa ku bitaro by’ ikitegererezo bya Kericho.

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo abamaze kwandura ebola barenga 2000 naho imaze kwica barenga 1400.

Guverinoma y’ u Rwanda kugeza ubu ivuga ko nta murwayi wa ebola uragaragara ku butaka bw’ u Rwanda kandi ko yiteguye guhangana nayo igihe yaba igeze mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA