AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Mwirinde kurya nabi…40% bapfa batagombaga gupfa’ Perezida Museveni

‘Mwirinde kurya nabi…40% bapfa batagombaga gupfa’ Perezida Museveni
15-07-2019 saa 11:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1384 | Ibitekerezo

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yasabye abaturage kwirinda kurya nabi kuko bitera indwara zitandura, abashishikariza gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo babeho neza.

Ubu butumwa Perezida Museveni yabutanze kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019, ubwo yari yitabiriye umunsi wo ku rwego rw’ igihugu wo gukora imyitozo ngororamubiri.

Yagize ati “Birasobanutse kubyibuha ni inenge, ntabwo mugomba kubyibuha. Hari ibyorezo bitandura, ahubwo biterwa no gufata nabi umubiri wawe. Abaganga bagaragaza ko mu bapfa 40 baba batagombaga gupfa kuko bicwa n’ indwara zitandura”.
Perezida Museveni avuga ko ibigo bya Leta n’ ibyigenga bikwiye gufata iya mbere mu kwigisha abaturage kurya indyo iboneye kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Yanenze abadogiteri batazi gusobanurira abaturage, abasaba gusobanurira abaturage iki kibazo mu buryo bwa siyanse ariko bakakivuga mu rurimi abaturage bumva.

Ati “Ntekereza ko abadogiteri bacu bakwiye kubaka ubushozi bwo kwigisha. Ntimukavuge ingaruka, hari kanseri wavuze iterwa n’ ibinure bibi. Ibinure bibi ni ibihe ? Byirindwa gute ? Ugomba kubisobanura mu buryo bwa siyanse ukagaragaza impamvu”.

Minisiteri y’ Ubuzima ya Uganda igaragaza ko abantu 500,000 muri Uganda barwaye diyabete. Buri mwaka abantu 170,000 bicwa na asima, buri mwaka abantu ibihumbi 8 barwara kanseri. 18,6% bafite ibiro byinshi naho 3,9 bafite umubyibuho ukabije.

Minisitiri w’ Ubuzima, Dr Ruth Jane Aceng yasabye abaturage gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura.

Yagize ati “Turizera ko iyi gahunda izagabanya mu gihugu umuzigo w’ indwara zitandura”.

Muri Uganda gahunda y’ umunsi wa siporo mu gihugu hose yatangiye umwaka ushize.

Inzobere mu by’ imirire zishishikariza abantu kwirinda kurya inyama kenshi no kwirinda kurya ibiryo birimo amavuta menshi kuko aribyo ntandaro y’ umubyibuho ukabije.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA