AMAKURU

UKWEZI
pax

Perezida Donald Trump yemeje Chloroquine nk’umuti uvura Coronavirus

Perezida Donald Trump yemeje Chloroquine nk’umuti uvura Coronavirus
21-06-2020 saa 12:39' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1469 | Ibitekerezo

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko umuti ukoreshwa mu kuvura malaria wemejwe muri iki gihugu abereye umuyobozi nk’uumuti uzajya ukoreshwa mu kuvura agakoko gashya ka Coronavirus.

Chloroquine ni umwe mu miti imaze igihe kinini ikoreshwa kandi uzwi cyane ku isi mu miti ivura malaria.

Mu kiganiro agirana n’abanyamakuru buri munsi, Perezida Trump yavuze ko chloroquine yemejwe nk’umuti uvura icyorezo cya coronavirus, avuga ko wemejwe n’urwego rugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti muri Amerika, US Food and Drugs Administration (FDA).

Yagize ati : "Tugiye gutuma uwo muti uboneka ku bantu nk’aka kanya. Kandi icyo ni ikintu urwego FDA rwagaragaje ko rushoboye cyane. Banyuze mu cyiciro cyo kwemeza - waremejwe".

Ntabwo ibyo binini bigikoreshwa mu bice byinshi ku mugabane w’Afurika kubera ko imibu itera malaria yagiye yongera ubukana kuburyo ibyo binini bitakiyihangara ngo biyivure.

Ibihugu bimwe na bimwe byashyizeho amategeko yo kugabanya ikoreshwa ry’uwo muti, ariko wakomeje gukoreshwa cyane mu bihugu bifite urwego rw’abikorera ku giti cyabo mu by’imiti bashabutse cyane ndetse uragurishwa cyane ku isoko ry’imiti.

Ibyo bigaragara cyane nko muri Nigeria ahavuzwe amakuru yuko ibyo binini bya chloroquine biri kugurwa cyane muri za farumasi (pharmacies) bikaba ubu bitagihagije, ku ruhande rumwe bitewe n’ibyatangajwe na Perezida Trump.

Ukunyuranya imvugo

Kugira ngo bisobanuke neza, chloroquine yemejwe nk’umuti uvura malaria ndetse n’indwara yo kubabara mu muteramangingo izwi nka ’arthritis’.

BBC itangaza ko ikigo FDA cyasobanuye neza ko atari uko bimeze ku kuvura abarwaye indwara ya Covid-19 yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Icyo kigo cyagize kiti : "Nta miti yemejwe na FDA ivura cyangwa irinda kwandura Covid-19".

Ariko nanone, ikigo FDA kivuga rwose ko ubushakashatsi butandukanye buri gukorwa ngo harebwe niba chloroquine ishobora gutanga umusaruro mu kuvura Covid-19.

Ikigo FDA kinavuga ko cyategetswe na Bwana Trump gushyiraho ikigo kinini cyo kugerageza uwo muti ku barwayi ngo hagenzurwe ubushobozi bwawo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...