AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe amaze amezi 4 mu bitaro

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe amaze amezi 4 mu bitaro
6-08-2019 saa 09:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1175 | Ibitekerezo

Umukambwe Robert Mugabe wayoboye igihugu cya Zimbabwe imyaka 37 ntabwo arava mu bitaro byo muri Singapore kuva yajyanwamo mu mezi ane ashyize

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Munangagwa ku wa Mbere w’ iki cyumweru yatangaje ko uyu musaza w’ imyaka 95 amaze igihe avurwa indwara yagizwe ibanga gusa atanga icyizere ko azoroherwa kuko imiti afata imworohereza.

Mu itangazo Mnangagwa yashyize ahagaragara ku wa Mbere w’ iki cyumweru yagize ati “Perezida wa Mbere, umubyeyi w’ igihugu Robert Mugabe aracyari mu bitaro byo mu bitaro byo muri Singapore aho ari kwitabwaho n’ abaganga”
Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2018 Perezida Mnangagwa yari yatangaje ko Robert Mugabe atakibasha gutambuka kubera izabukuru n’ uburwayi.

Muri Mata uyu mwaka wa 2019 nibwo Leta ya Zimbabwe yatangaje ko Robert Mugabe yurijwe indege ajya kuvurirwa muri Singapore. Icyo gihe byari byitezwe ko azataha muri Gicurasi ariko amezi abaye ane atarataha.

Robert Mugabe wakuwe ku butegetsi muri 2017 yasimbuwe na Mnangagwa waje gutorerwa kuba Perezida wa Zimbabwe muri Nyakanga 2018.

Robert Mugabe azwi nk’ umuntu waharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe ariko nanone azwi nk’ umuntu wagundiriye ubutegetsi bigatuma igihugu cye kisanga mu bihe bibi by’ ubukungu.

Ishyaka ryo muri Afurika y’ Epfo Economic Freedom Fighters rya Jilius Malema ryanditse kuri Twitter ko ryifuriza Robert Mugabe gukira vuba ndetse ko riri kumusengera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...