AMAKURU

UKWEZI
pax

Tanzania : Minisitiri wari ushinzwe itegeko nshinga yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Tanzania : Minisitiri wari ushinzwe itegeko nshinga yitabye Imana azize urupfu rutunguranye
1er-05-2020 saa 09:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 789 | Ibitekerezo 1

Augustine Philip Mahiga minisitiri w’amategeko n’itegeko nshinga wa Tanzania yapfuye bitunguranye uyu munsi kuwa gatanu azize uburwayi nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida wa Tanzania.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida Pombe Magufuli rivuga ko Bwana Mahiga yarwaye mu buryo butunguranye ari iwe mu mujyi wa Dodoma agahita ajyanwa kwa muganga ariko akagezwayo yapfuye.

Philip Mahiga w’imyaka 74 yari umurwanashyaka wa CCM riri ku butegetsi, akaba hagati ya 2015 na 2019 yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania.

GORILLA GAMES

Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize nibwo yasimbuwe kuri iyo minisiteri na John Palamagamba Kabudi.

Mu kwezi kwa kabiri 2015, ubwo hari hashize amezi abiri Bwana Mahiga agizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagize uruzinduko mu Rwanda.

Wari umuhate wo kuzahura umubano mubi wari hagati y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Tanzania nyuma ya Perezida Jakaya Kikwete wari ushoje manda ye mukwa 12/ 2015.

Augustine Mahiga yabaye intumwa ya Tanzania mu muryango w’abibumbye (UN) kuva mu 2003 kugeza mu 2010, yabaye kandi intumwa yihariye n’umuyobozi w’ibiro bya UN muri Somalia (2010 - 2013).

Mu itangazo rimenyesha urupfu rwe, Perezida Magufuli yagize ati : "Ku myaka ye n’ubunararibonye bwe mu mirimo yo mu gihugu no mu mahanga, yicishaga bugufi kandi akumvira mu nshingano zose namuhaye".

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Ndekezi thomas Kuya 1er-05-2020

R.i.p.to austin mahiga and God take you care on her child.

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...