AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Tanzania ngo hagaragaye abarwayi ba Ebola igihugu kimana amakuru

Tanzania ngo hagaragaye abarwayi ba Ebola igihugu kimana amakuru
22-09-2019 saa 15:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1908 | Ibitekerezo

Igihugu cya Tanzania kirashinjwa n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima WHO ko kimanye amakuru ku kibazo cy’ abarwayi ba ebola.

WHO ivuga ko gukorera mu mucyo ari imwe mu nzira zo guhangana n’ icyorezo cya Ebola gikwirakwira vuba kandi kikica vuba.

Kuri uyu wa Gatandatu, WHO yasohoye itangazo ivuga ko yahawe amakuru avuga ko Ebola muri uku kwezi kwa 9 yishe umugore mu mugi wa Dar es Salaam, bukeye bwaho abandi babiri baketsweho virusi ya Ebola

Amakuru WHO ivuga ko yabonye itayahawe n’ abayobozi ni uko umwe muri abo barwayi babiri abaganga basanze ari muzima mu gihe undi ibye bitaramenyekana

Guverinoma ya Tanzania mu mpera z’ icyumweru gishize ubwo ibi byabaga yavuze ko nta kibazo cya Ebola kiri muri iki gihugu. Ntiyigeze ivuga ko ifite abarwayi ikekaho ebola nta n’ ubwo yigeze ivuga ko hari umugore wishwe na Ebola.

Mu cyumweru gishize Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ubuzima Alex Azar yanenze Tanzania ko yimanye amakuru ku bivugwa ko hashobora kuba haragaragaye umurwayi wa Ebola.

Umugore w’ imyaka 34 wapfuye agaragaza ibimenyetso bya Ebola yari aherutse kujya muri Uganda. Uwo mugore yabanje kubabara umutwe, agira umuriro, kubabara mu ngingo, no kwituma amaraso. Yafashwe tariki 10 Kanama apfa tariki 8 Nzeri.

WHO ivuga ko ababonanye n’uyo mugore bahise bashyirwa ahantu ha bonyine kugira ngo bakurikiranwe.

Ikomeza igira iti: "Biratugoye kuko tudashobora kumenya ibishobora kuba kubera abategetsi ba Tanzania badashaka kuduha amakuru".
Abayobozi bo muri Afurika y’ Iburasirazuba n’ iyo hagati basabwa guhora bari maso kuko ebola imaze guhitana abarenga 2000 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ishobora gukwirakwira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...