AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuganga yahamije ko atewe ishema no kuba amaze kwica ku bushake abarwayi 140

Umuganga yahamije ko atewe ishema no kuba amaze kwica ku bushake abarwayi 140
3-12-2018 saa 10:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4174 | Ibitekerezo

Marc Van Hoey, umuganga w’Umubiligi w’imyaka 57 y’amavuko, yahishuye ko atewe ishema no kuba amaze kwica abarwayi 140, mu gihe yifuje kwica abarwayi 500 mu myaka ishize ariko n’ubundi akaba agikomeje uru rugamba. Ibi yagiye abikora ku bushake kandi mu buryo bwemewe n’amategeko y’igihugu cy’u Bubiligi.

Mu mwaka wa 2002, u Bubiligi bwabaye igihugu cya kabiri cyatoye itegeko ryo guhuta abarwayi bizwi nka "euthanasia" ; bikaba ari igikorwa cyo kwica ku bushake umurwayi ugamije kumukura mu bubabare aterwa n’uburwayi bwe biba bigaragara ko butazakira. Nyuma y’u Bubiligi n’u Buholandi bwabanje kwemera iri tegeko, hari ibindi bihugu bikomeje kugenda byemera ko iki gikorwa cyajya gikorerwa abarwayi bamerewe nabi.

Dr Marc Van Hoey avuga ko kuva iri tegeko ryatorwa muri iki gihugu, yagiye agira inama abantu batandukanye barenga 500, ko bareka abarwayi babo bakabahuta aho gukomeza kubabazwa n’uburwayi bwabo. Uyu muganga avuga ko abenshi biganjemo inshuti ze bagiye babyemera n’ubwo hari ababihakanye, gusa ngo abagera ku 140 nibo uyu muganga yishe amaze kubyemererwa n’imiryango yabo.

Mu gusobanurira Daily Mail uburyo yishe umwe muri aba barwayi, Dr Marc Van Hoey ati : "Yari umugore w’inshuti yanjye twari tumaze imyaka irenga 15 tuziranye. Yari umugore mwiza cyane. Umunsi w’urupfu rwe, yagiye gutunganya imisatsi ye mu nzu zibikora, yishyiraho ibirungo amera neza, dusangira umuvinyo ubundi mutera urushinge rw’ingusho arapfa. Yari asanzwe afite ikibazo cya kanseri yamubabazaga cyane"

Uyu muganga asobanura ko abantu benshi yagiye atera urushinge rw’ingusho, yishimira kuba barapfuye batabanje kubabara igihe kirekire ndetse akanagaragaza ko itegeko ryemera ibyo guhuta umurwayi ryaje rikenewe kuko rifasha indembe kwicwa zitarabanza kubabazwa cyane n’uburwayi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA