Umugore ukiri muto wo mu gihugu cya Zimbabwe yabyaye ari hejuru mu mashami y’ igiti aho yari yahungiye umwuzure wibasiye uburengerazubwa bw’ iki gihugu.
Televiziyo y’ igihugu cya Zimbabwe iyi nkuru yayitangaje ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2019. Uyu muyaga wiswe Cyclone Idai wibasiye ibihugu birimo Mozambique, Malawi na Zimbabwe.
Tariro Guvakuva, umugore wo mu karere ka Chimanimani yabyaye tariki 15 Werurwe 2019. Avuga ko icyo gihe amazu yabo bayi yarengewe bahungira mu mashami y’ ibiti arinaho yabyariye saa yine z’ ijoro abifashijwemo n’ umugabo.
CYCLONE IDAI : Brave woman gives birth while marooned :
Stuck on a tree branch, Tariro Guvakuva of Chimanimani found grace as she was able to deliver her baby while marooned, thanks to the heroic feat of the husband, who immediately assumed the role of a midwife. pic.twitter.com/qIiTBTaaLX
— ZBC News Online (@ZBCNewsonline) March 24, 2019
Yagize ati “Ubwo nari mu giti nibwo akazi katangiye. Mbyara umwana wanjye mbifashijwemo n’ umugabo wanjye” niko uyu mugore ukiri mu bitaro bya Chinge yabitangaje.
Umwana wabo bamwise Anesu. Anesu mu rurimi rw’ Igishona bisobanuye ngo ‘Imana iri kumwe natwe’.
Mu mwaka wa 2000 nabwo umugore wo mu gihugu cya Zimbabwe yabyariye mu mashami y’ ibiti yahunze umwuzure wari wibasiye iki gihugu.
Uyu muyaga wa Cyclone Idai n’ imvura byazanye igateza umwuzure bimaze guhitana abantu 650 naho abarenga ibihumbi 128 bakuwe mu byabo.