AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umugore yapfiriye mu mpanuka ya ambulance agiye gutabara ubuzima bw’ abantu

Umugore yapfiriye mu mpanuka ya ambulance agiye gutabara ubuzima bw’ abantu
5-07-2019 saa 07:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1385 | Ibitekerezo

Umugore w’ imyaka 31 yapfiriye mu bitaro nyuma y’ uko ambulance yarimo agiye mu bikorwa byo gutabara ubuzima bw’ abantu igongane n’ ivatiri ya BMW.

Iyi mpanuka yabereye Staffordshire mu gihugu cy’ Ubwongereza ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2019.

Tammy Minshall, wari waratojwe gutabara bwangu aho ubuzima bw’ abantu bugiye mu kaga yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwamikazi Elisabeth by’ ahitwa Birmingham.

Umushoferi wari utwaye BMW nawe ari mu bitaro, bakomeretse amaguru mu buryo bukomeye.

Adam Minshall, musaza wa nyakwigendera yanditse kuri facebook ati “Uruhukire mu mahoro , mushiki wanjye muto wadukuwemo vuba. Nahise ngukumbura, sinzakwibagirwa wowe n’ ibikorwa wankoreye. Ndibwira ko ubu usinziranye n’ abamarayika. Nzagukunda iteka.”.

Inshuti za nyakwigendera zababajwe n’ urupfu rwe. Imwe yabwiye the Sun ko Tammy Mimshall yasize umwana w’ umukobwa.

Yagize iti “Yari inshuti yanjye. Asize umwana muto w’ umukobwa. Yari inshuti nziza, yari umuntu mwiza, birababaje cyane. Imana ikomeze abasigaye”

Serivice ya ambulance yatangaje ko ibabajwe bikomeye n’ urupfu rw’ umunyeshuri wigaga muri kaminuza ibijyanye no gutabara bwangu ahabereye impanuka.

Nyakwigendera Tammy Minshall yari umunyeshuri ukora muri serivise ya ambulance

Abayobozi b’ iyi serivise batangaje ko impanuka ikiba, abandi bakozi bakora akazi nk’ aka Tammy bihutiye kugera aho iyi mpanuka yabereye bamujyana kwa muganga. Bakomeza bavuga ko bagiye gukorana na Polisi ya Staffordshire kugira ngo hamenekanye icyateye iyi mpanuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA