AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Umukecuru w’ imyaka 73 wari ingumba yibarutse impanga

Umukecuru w’ imyaka 73 wari ingumba yibarutse impanga
6-09-2019 saa 11:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5246 | Ibitekerezo

Mu gihe ubusanzwe siyanse igaragaza ko umugore acura ku myaka 45 y’ amavuko umukecuru w’ imyaka 73 kuri uyu wa Kane yibarutse abana babiri b’ impanga z’ abakobwa.

Byabereye mu magepfo y’ igihugu cy’ u Buhinde muri Leta ya Andhra Pradesh, Dr Uma Sankar wabyaje uyu mukecuru yavuze ko we n’ abana be bameze neza. Yabwiye BBC ati "Umubyeyi n’ abana bameze neza”.

Mangayamma Yaramati yavuze ko we n’ umugabo we w’ imyaka 82 bari barifuje umwana ariko birananirana.

"Turishimye birenze urugero” niko Sitarama Rajarao, umugabo w’ uyu mukecuru yavuze. Intanga zabo bombi zarerewe hanze ya nyababyeyi hakoreshejwe ikoranabuhanga In vitro fertilisation (IVF).

Umugabo ati “Twari twaragerageje inshuro nyinshi ku baganga batagira umubare, mu buzima ni ubwa mbere numva nishimye”.

Uyu mukecuru yavuze ko yumvaga atewe ipfunwe no kuba atarabyaye ndetse ko hari aho yageraga bakamuheza bavuga ngo si umubyeyi. Banyitaga “umugore utagira abana”

Nyuma y’ umunsi aba bana bavutse se yahise ajya mu bitaro kubera ikibazo cyo guturika kw’ iminsi y’ ubwonko, stroke.

Muri 2016, undi mugore w’ Umuhindekazi wari ufite imyaka 70 y’ amavuko yibarutse umwana w’ umuhungu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...