Umugore wakoraga mu Kigo cy’ Amashyamba muri Tanzania yitabye Imana kuri uyu wa 19 Gashyantare 2019 akiva mu kiganiro n’ abanyamakuru
Glory Mziray, ubwo yasomaga raporo igaragaraza ibyakozwe n’ ikigo yari abereye umukozi ushinzwe itangazamakuru yiseguye avuga ko yumva atameze neza.
Abari muri iki kiganiro n’ abanyamakuru barimo n’ abayobozi muri guverinoma bavuga ko Mziray yatangiye imbwirwaruhame ye avuga neza ariko yasoje ibintu byahindutse.
‘Yatangiye gusa n’ utaye ubwenge ubwo yagiraga ibibazo by’ abanyamakuru. Turamusohora kugira afate akayaga’ niko umwe mu banyamakuru yavuze.
Mziray yahise ajyanwa ku bitaro bya TMJ Health Center , nyuma y’ akanya gato Dr Chris Peterson yavuze ko Mziray apfuye.
Umuryango wa nyakwigendera uvuga ko yari afite ikibazo cy’ umuvuduko ukabije w’ amaraso.
Muri raporo nyakwigendera yasomye mbere y’ uko apfa yavuze ko guverinoma y’ iki gihugu yazamuye ikigero cy’ uburyo ibungabunga amashyamba 7 arimo Ituru, Rondo, Pinndiro, Kalambo, Mwambesi na Aghondinakilinga.
Yavuze kandi ko guverinoma y’ iki gihugu iri kuganira n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze kugira ngo n’ andi mashyamba adafashwe neza yitabweho.
Nyakwigendera Mziray yavuze ko kubungabunga amashyamba bifitiye akamaro abantu bariho n’ abazabaho by’ umwihariko avuga ko amashyamba afite akamaro gakomeye mu bworozi bw’ inzuki.