AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Yahawe impozamarira z’ arenga miliyoni 22 rwf kuko abaganga bibeshye bakamusiramura

Yahawe impozamarira z’ arenga miliyoni 22 rwf kuko abaganga bibeshye bakamusiramura
6-08-2019 saa 10:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4115 | Ibitekerezo

Ibitaro bya ‘Leicester Royal Infirmary’ byahaye umusaza w’ imyaka 70 impozamarira ya miliyoni zirenga 22 mu mafaranga y’ u Rwanda ($25 000) kuko abaganga babyo bibeshye bagasiramura umurwayi wari ugiye kwivuza uruhago.

Terry Brazier yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Daily Star ko atari azi ko arimo gusiramurwa.

Ibi bitaro byari bifite umurwayi byagombaga gusiramura ari nawe byitiranyije na Terry Brazier wagombaga kubagwa uruhago bituma bimusiramura aho kubaga uruhago.

Yagize ati “Bakimara kumenya ko bansiramuye kandi bagombaga kumbaga uruhago babuze icyo bambwira”.

Andrew Furlong, Umuyobozi w’ ibitaro bya Kaminuza bya Leicester yasohoye itangazo asaba imbabazi.

Yagizea ati "Turacyababajwe n’ ikosa ryabayeho ndasaba imbabazi Brazier. Ikintu nk’ iki iyo kibaye dukora iperereza kugira ngo tugikureho amasomo ntikizongere kubaho. Turabizi ko amafaranga atasubiza inyuma ibyamaze kuba ariko tuyatanze nk’ impozamarira ku byabaye”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...