AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abana babiri ba Minisitiri Kibuule bapfiriye muri Pisine

Abana babiri ba Minisitiri Kibuule bapfiriye muri Pisine
14-05-2019 saa 10:06' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8913 | Ibitekerezo

Mu mujyi wa Kampala mu karere ka Mukono, ibyatangiye ari ibintu bisanzwe byagenze uko bitari byitezwe. Abana babiri b’ impanga b’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amazi muri Uganda baraye barohomye mu mazi ya pisine barapfa.

Abo bana bombi ni abahungu bari bafite imyaka ibiri, ni Roman Kato na Raiding Wasswa.

Davis Lukyamuzi nyirarume wa Minisitiri Ronald Kibuule yavuze ko batazi mu by’ ukuri uko byagenze kugira ngo ibyo bitambambuga birohamye muri pisine.

Yagize ati “Yego barohamye mu pisine ariko ntabwo tuzi neza uko byagenze kuko byabaye kamera zicunga umutekano zifunze”

Minisitiri Kibuule n’ umugore we Fortunate ntabwo bari bahari. Abarinzi bo kuri uru rugo bavuze ko abo bana bari mu mbuga bari kumwe n’ abantu babiri bashinzwe kubitaho.

Umuzami wo kuri uru rugo yavuze ko atari azi ibyabaye, kugera yumvise umwe mu bashinzwe kwita kuba avugije induru ngo ‘turapfuye, abana barohamye’.

Kugeza ubu ntabwo ibyabaye birasobanuka, gusa nk’ uko Dail monitor yabitangaje polisi yataye muri yombi abakozi babiri b’ igitsina gabo bari bashinzwe kwita kuri abo bana ijya kubahata ibibazo.

Imirambo y’ abo bana yajyanywe mu bitaro bya Mulago. Ibyabaye byabaye, Minisitiri Kabuule ari mu mujyi wa Kampala , umugore we Fortunate yagiye ahitwa Namataba kwishyura abakozi kuri shantiye y’ ubwubatsi.

Minisitiri Kabuule n’ umugore we bahise bataha igitaraganya, bageze mu rugo amarangamutima arabarenga ku buryo badashobora kugira icyo bavuga ku byabaye.

Mayinja Walugembe, Umuyobozi w’ ikiriyo yavuze ko aba bana bazashyingurwa ejo ku wa Gatatu ahitwa Kapeke.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA