konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abanyeshuri batatu bahitanywe n’ iturika ryabereye muri Laboratoire ya Kaminuza

Abanyeshuri batatu bahitanywe n’ iturika ryabereye muri Laboratoire ya Kaminuza
26-12-2018 saa 10:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1616 | Ibitekerezo 1

Abanyeshuri batatu bigaga muri Kaminuza yo mu mujyi wa Beinjing bahitanywe n’ iturika ridasanzwe ryabereye muri Kaminuza bigagamo.

Nk’ uko byatangajwe n’ ishami ryo mu murwa mukuru w’ Ubushinwa Beijing rishinzwe kuzimywa inkongi, iri turika ryabaye ubwo aba banyeshuri bakoreraga ubushakashatsi muri Laboratoire.

Iri turika ryabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukuboza 2018, ahagana tatu n’ igice z’ igitondo ku masaha yo mu Bushinwa, mu Rwanda byari saa Cyenda n’ igice z’ ijoro.

Televiziyo ya Aljazeera yatangaje ko iri turika ryabereye muri Kaminuza ya Jiaotong iherereye mu burengerazuba bwa Beinjing.

Byafashe igihe kigera ku isaha kugira ngo kizimyamwoto 30 zoherejwe kuri iyi kaminuza zibashe kuyizimya. Inzego z’ ubuyobozi muri aka gace zatangiye iperereza ngo hamenyekanye imvano y’ iri turika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
mazina Kuya 26-12-2018

Imfu zibera mu isi zirimo amoko menshi.Ni ubwa mbere numva abantu bapfira muli Laboratory.Gusa tujye twibuka ko abantu bose bapfa bumviraga Imana izabazura ku Munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka mu isi izaba paradizo.Niyo mpamvu tugomba gushaka Imana cyane mu gihe tugihumeka.Ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...