AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Afurika y’Epfo: Abanyamahanga 100 batawe muri yombi

Afurika y’Epfo: Abanyamahanga 100 batawe muri yombi
29-01-2020 saa 07:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1647 | Ibitekerezo 1

Polisi ya Afurika y’Epfo yataye muri yombi abanyamahanga 100 badafite ibibaranga mu karere ka Diepsloot kari mu majyaruguru y’umujyi wa Johannesburg.

Ni nyuma y’uko muri uyu mujyi wabaye imyivumbagatanyo yavuye kw’iyicwa ry’umwe mu bayobozi ba Polisi ryashinjwe umunyazimbabwe mu cyumweru gishize.

BBC yatangaje ko ibintu bitifashe neza muri ako karere nyuma y’aho igipolisi gikoreye umukwabu ku banyamahanga badafite ibibaranga.

Uwo mukwabu wakurikiye imyigaragambyo y’abanyagihugu baba muri uwo mujyi bateye amaduka y’abanyamahanga basanzwe bashijwa ko ari bo bateza ingorane y’ubukene muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa polisi Oupa Matjie yishwe ubwo bari bagiye gufata umunyabyaha, icyaha cyo kumwica gishinjwa umugabo akomoka muri Zimbabwe.

Ubwo bwicanyi bwatumye haduka iyo imyivumbagatanyo, maze amashusho y’uwo ukekwa akwiragizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abanya Afrika y’Epfo benshi baba muri ako karere baramagana ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga, mu gihe abandi nabo babasaba kwitonda cyangwa bakava muri icyo gihugu.

Ntawuzi amaherezo y’abo banyamahanga bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afrika bafashwe badafite ibibaranga.

Hagati aho, akenshi bimaze kugaragara ko igipolisi, iyo gihagaritse abanyamahanga baba mu gihugu badafite ibibaranga, cyongera kikabarekura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
mujema Kuya 20-02-2020

yishwe nibinini ntakubaza apetaiti yarafite nyinshi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...