AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Amerika yemeye ko Al Shaabab yayiciye abasirikare 3 aho kuba 17

Amerika yemeye ko Al Shaabab yayiciye abasirikare 3 aho kuba 17
6-01-2020 saa 11:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1991 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika ziri muri Afurika yemeye ko Al Shabaab yagabye igitero ku birindiro by’ ingabo zayo n’ iza Kenya muri Kenya ariko avuga ko mu kukigamba yashyizemo amakabya nkuru.

Iki gitero cyagabwe kuri iki cyumweru tariki 5 Mutarama 2020, mu itangazo al shabaab yashyize ahagaragara yigamba yavuze ko hari abasirikare benshi b’ Amerika n’ Abakenya bagikomerekeye

Al Shabaab yatangaje ko yafashe igice cy’ ibi birindiro bya gisirikare. Umuyobozi wa AFRICOM Maj Gen William Gayler yavuze ko abasirikare Amerika yatakarije muri iki gitero ari batatu naho abakomeretse bakaba ari babiri.

Ni mu gihe Al Shabaab yo ivuga ko yishe abasirikare 17 ba Amerika 9 ba Kenya ikanatwika indege zirindwi z’ intambara n’ imodoka 5 za gisirikare.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Mutarama nibwo abarwanyi ba Al Shabaab bagabye igitero ku birindiro by’ ingabo za Amerika n’ iza Kenya, igitero cyafashwe nko gususugura ingabo z’ igihugu cy’ igihangange mu Isi.

Iki gitero cyagabwe mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika rugeretse hagati yayo na Iran nyuma y’ uko Amerika itangaje ko yishe umujenerali wa Iran, Iran ikavuga ko izihorera.

Nubwo hari abakeka ko iki gitero cyo muri Kenya cyaba ari icyo kwihorera Al Shabaab ivuga ko nta sano bifitanye.

Abategetsi bakuru ba Al Shabaab bavuga ko bazakomeza kunga ubumwe na al-Qaeda kuko bayiherewemo imyitozo. Amerika yo ivuga ko izakomeza kurwanya Al Shabaab ntibonke agahenge.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...