AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Amerika yigambye ko yishe umujenerali wa Iran, nayo iti ‘tuzihorera’

Amerika yigambye ko yishe umujenerali wa Iran, nayo iti ‘tuzihorera’
3-01-2020 saa 14:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2065 | Ibitekerezo 1

Jenerali Qasem Soleimani, umukuru w’ingabo zidasanzwe, Quds ishami ry’ igisirikare gishinzwe kurinda ubutegetsi bwa ki isilamu (Iranian Revolutionary Guards’), yishwe n’ingabo za Amerika muri Irak.

Minisiteri y’ ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika, Pentagon, bwemeza ko yishwe "Ku itegeko ry’umukuru w’igihugu".

Jenerali Soleimani yishwe n’ igitero cy’ indege ari mu modoka avuye ku kibuga cy’indege cya Baghdad.

Umuyobozi mukuru wa Irani (Le guide suprême iranien), Ayatollah Ali Khamenei avuga ko "igihugu kizihorera bikomeye ku nkozi z’ ibibi zagabye icyo gitero”.

Igihugu cya Iran cyafashe icyumano cy’ iminsi 3 mu rwego rwo kunamira General Soleimani.
Gen. Soleimani yari umuntu akomeye mu butegetsi bwa Irani akaba yari ahagarariye République islamique muri Irak. Ingabo ze, Quds, zamukundaga ndetse zamufataga nk’ intwari igihugu.

Amerika ifata ingabo za Quds n’umukuru wazo nk’umutwe w’iterabwoba, kandi ikabaginja ko aribo bishe abanyamerika bagera ku 100.

Aciye ku rubuga rwa Twitter, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yakwirakwije ibendera rya Amerika iyo nkuru imaze kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Nyuma gato y’icyo gitero, ibiciro by’igitoro byahise bizamukaho 4%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Théo Kuya 6-01-2020

Mujye mukosora amagambo.
urugero: icyumano, ... ikabaginja.
Merci.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...