konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Bisi ya polisi ya Uganda yibiwe I Kampala, haranakekwa iterabwoba

Bisi ya polisi ya Uganda yibiwe I Kampala, haranakekwa iterabwoba
25-12-2018 saa 06:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2361 | Ibitekerezo

Polisi ya Uganda iri gushakisha bisi yayo yaburiye mu mujyi wa Kampala kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 bikekwa ko yibwe mu buryo budasobanutse.

Iyi bisi ifite purake UP 5484 yibwe mu masaha y’ igicamunsi. Umuyobozi wa Polisi ya Uganda AIGP Godfrey Bangirana ushinzwe ibikoresho bya polisi ya Uganda yavuze ko iyi bisi baheruka kuyibona saa saba z’ amanywa zo kuri iki Cyumweru.

Bangirana yavuze ko iyi bisi yari itwawe n’ umupolisi witwa Mwase yerekeza mu majyaruguru ya Kampala. Chimpreports yamenye ko polisi yandikiye abayobozi bashinzwe umutekano mu turere no mu ntara ibamenyesha iby’ iyo bisi yari igikomeje urugendo.

Polisi ya Uganda yatangaje ko yagerageje guhamagara telefone y’ uyu mushoferi ariko ntibigire icyo bitanga.

Ku rundi ruhande AIGP Asuman Mugenyi yasabye abapolisi ba Uganda by’ umwihariko umujyi wa Kampala kuryamira amajanja bakirinda ko agatsiko k’ iterabwoba kabaca murihumye kakangiza umutekano muri iyi minsi mikuru isoza umwaka. Polisi y’ iki gihugu yaketse ko hari agatsiko k’ iterabwoba kari kumviriza itumanaho ryayo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...