AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bitiranyijwe n’ abimukira birukanwa mu gihugu cy’ abandi kandi bafite ibyangombwa

Bitiranyijwe n’ abimukira birukanwa mu gihugu cy’ abandi kandi bafite ibyangombwa
9-12-2019 saa 11:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1991 | Ibitekerezo

Abasore babiri bo muri Nigeria birukanywe n’ igihugu cya Croatie kibita abimukira nyamara baragiyeyo mu buryo bukurikije amategeko.

Abo basore ni Abie Uchenna Alexandra na Kenneth Chinedu bavuga ko ibyo bakorewe ari akarengane kuko bagiye muri iki gihugu bafite visa bahawe n’ abashinzwe abinjira n’ abasohoka muri Croatia.

Abie na Kenneth bahawe visas yo kujya gukina muri iki gihugu umukino wa tennis de table. Bombi ni abanyeshuri murn kaminuza bakaba n’ abakinnyi.

Tariki 16 Ugushyingo 2019 nibwo aba basore bageze mu murwa mukuru wa Croatia, bakodesha yo kubamo. Ubwo barimo batembera muri uyu mujyi wa Zagreb inzego z’ ubutekano zahise zibata muri yombi.

Ngo ntabwo bari bitwaje ibyangombwa byabo. Bavuga ko bagerageje gusobanurira polisi ko ari abanyeshuri ba Kaminuza y’ imyuga yitwa Owerri, bajyanywe muri Croatia no gukina tennis de table ndetse ko bafite visa bazisize muri hoteli.

Polisi y’ iki gihugu ntabwo yumvise ibisobanuro by’ aba basore ahubwo yahise ibirukana irabajyana ibata ahantu kure mu ishyamba hafi y’ umupaka.

Afrikmag yatangaje ko aba basore bungutse igitekerezo cyo guhamagara inshuti yabo iba mu mujyi wa Zagreb ngo ishake uko ibagezaho pasiporo zabo, gusa izi pasiporo zabagezeho zitinze babura uko burira indege basubira muri Nigeria kuko visa zabo zarangiye habura igihe gito ngo batege indege batahe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA