AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Humvikanye urufaya rw’ amasasu abapolisi babiri bahasiga ubuzima

Burundi : Humvikanye urufaya rw’ amasasu abapolisi babiri bahasiga ubuzima
25-05-2019 saa 08:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3013 | Ibitekerezo

Muri iki cyumweru, abapolisi babiri b’ u Burundi biciwe ahantu hatandukanye barashwe urufaya rw’ amasasu ku mpamvu zitaramenyekana.

Umwe yarasiwe muri Komine Bwambarangwe, mu Ntara ya Kirundo ku bilometero 200 uvuye mu mujyi wa Bujumbura werekeza mu majyaruguru.

Ku wa mbere nibwo umupolisi witwa Aron Dushimumukiza, yashamiranye na mugenzi Nicolas Niyonzima aramurasa ahita apfa.

Umuyobozi wa Komine Bwambarangwe , Fébronie Niyongabire. Yabwiye radiyo y’ igihugu ko saa tatu z’ ijoro ryo ku Cyumweru aribwo Aron Dushimukiza yarashe mugenzi we Niyonzima amasasu atanu ahita apfa.

Impamvu yatumye abo bapolisi bashwana kugeza ubwo Aaron arasa mugenzi akamwica ntabwo yamenyekanye. Gusa ku munsi wakurikiyeho Aaron yahise atabwa muri yombi.

Umwe mu bapolisi b’ u Burundi yabwiye itangazamakuru ko Niyonzima yarashwe agerageza guhunga.

Aaron ku wa mbere mu gitondo yijyanye kuri polisi kwitanga mu maboko y’ ubutabera.

Ikinyamakuru cyo mu Burundi SOS media cyatangaje ko undi mupolisi yarasiwe ahitwa Kabuyenge ku wa mbere za munani z’ amanywa. Nawe impamvu yatumye araswa ntiramenyekana.

U Burundi buri uko bwegereje amatora ya Perezida wa Repubulika bukunze guhura n’ ikibazo cy’ umutekano muke.

Abenshi mu bapolisi b’ u Burundi bahoze ari inyeshyamba za Perezida Nkurunziza , amaze gufata ubutegetsi muri 2005 nibwo abari abarwanyi bamwe bagizwe abapolisi nk’ uko byatangajwe na Corbeau news.

Mu Burundi ibintu byaherukaga kuba bibi cyane muri 2015, ubwo Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya 3 kuri ubu iri kugana ku musozo.

Icyo gihe muri 2015, u Burundi bwahuye n’ ikibazo cy’ umutekano muke wahitanye bamwe mu banyagihugu abandi bagera ku 350 000 bahungira mu bihugu bitandukanye byiganjemo iby’ abaturanyi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA