AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Umupolisi yarakajwe n’ abanyonzi arasamo umwe ahita apfa

Burundi : Umupolisi yarakajwe n’ abanyonzi arasamo umwe ahita apfa
6-02-2019 saa 09:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1190 | Ibitekerezo

Umupolisi w’ u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gashyantare yarasiye umunyonzi mu muhanda mu ntara ya Muyinga hafi y’ umujyi wa Bujumbura ahita apfa.

Abatangabuhamya itangazamakuru ryasanze aho iri sanganya ryabereye bavuze ko abapolisi babiri bari bambaye sivile bahagaritse nyakwigendera nk’ abagenzi baherekejwe n’ abandi bapolisi batau bambaye imyenda y’ akazi bafite n’ imbunda.

Ubwo nyakwigendera yahagarikaga igare rye abo bapolisi bari bambaye sivile bahise barifata bavuga ko uyu munyonzi yishe amategeko y’ umuhanda.

Nyuma y’ iminota ibiri y’ impaka , abandi banyonzi bahageze bashaka gushyigikira mugenzi wabo, bazenguruka abo bapolisi , bibaye urusaku umupolisi abwira mugenzi ngo murase. Undi ahita amurasa atazuyaje ahita yitaba Imana.

Umunyonzi wabonye uko byagenze yavuze ko bisanzwe ko abapolisi babafatira amagare kugira ngo babake amafaranga.

Yagize ati "Buri gihe baraduhagarika bakatwaka amafaranga kuva kuri 2000 kugera kuri 5000 y’ amarundi kugira ngo badusubize igare. Iyo utayabahaye igare barijyana ahantu hatazwi”

Nubwo bimeze gutya ariko Ikinyamakuru IWACU cyandikirwa mu Burundi cyatangaje ko Minisiteri y’ Umutekano ihora isaba abapolisi kureba abanyonzi bagakora abatuje.

Umuvugizi wa polisi y’ u Burundi Pierre Nkurikiye yanze kugira icyo avuga kuri iki kibazo cy’ umupolisi warashe umunyonzi gusa uyu mupolisi yahise ajyanwa ku biro bya polisi biri ahitwa Rohero.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA