konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Umupolisi yarashe abantu 8, bane barapfa bitewe n’ umugore

Umupolisi yarashe abantu 8, bane barapfa bitewe n’ umugore
4-03-2019 saa 11:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3318 | Ibitekerezo

Ahitwa Gatumba, ku bilometero 15 mu burengerazuba bw’ umujyi wa Bujumbura, umupolisi yarasiye mu kabari abantu 8 barimo n’ umupolisi mugenzi we.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2019, ahangana saa yine z’ ijoro.

Abantu bane barimo n’ umupolisi bahise bitaba Imana. Abandi bane b’ abasivili bari mu byishimo by’ impera z’ icyumweru barahakomerekera.

Nk’ uko byatangajwe na Iwacu, APC Leopold Nizigiyimana yari yiriwe azangira inzoga n’ umugore ukiri muto, biza kugera aho batumvikana, nuko Nizigiyimana asubira iwe agaruka yambaye imyenda y’ akazi afite n’ imbunda.

Pierre Nkurikiye, Umuvugizi wa Minisiteri y’ Umutekano yavuze ko ubwo yagarukaga aribwo yarashe mu bantu urufaya rw’ amasasu yica bane, abandi bane barakomereka.

Ngo umupolisi wapfuye yarashwe ubwo yageragezaga kubuza mugenzi kurasa abantu abaziza ubusa.

Mubo yarashe, umugore wari wamubabaje ntabwo arimo, ahubwo uyu mugore nawe yatawe muri yombi na polisi bikimara kuba.

Nkurikiye yavuze ko Minisiteri avugira yamaganye ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’ umupolisi Nizigiyimana ndetse ko bihanganisha imiryango y aba nyakwigendera.

Ati “Uyu mupolisi yateshutse ku nshingano ye yo kurinda umutekano w’ abaturage”
Ntabwo haramenyekana icyo uyu mugore yakoreye uyu mupolisi Nizigiyimana cyatumye ahita arasaba abaturage b’ inzirakarengane we akamusiga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...