AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Centrafrique : Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe mu gitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bwa Loni

Centrafrique : Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe mu gitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bwa Loni
26-12-2020 saa 09:28' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1523 | Ibitekerezo

Abasirikare batatu b’u Burundi bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique bishwe n’abarwanyi bataramenyekana, mu gihe iki gihugu kiri kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuri iki Cyumweru.

Iki gitero cyagabwe mu gace ka Dekoa muri Perefegitura ya Kemo na Bakouma mu Majyepfo ya Perefegitura ya Mbomou.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni rivuga ko “abasirikare batatu b’u Burundi bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bishwe abandi barakomereka” mu gitero bagabweho ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stephane Dujarric, yamaganye iki gitero, asaba Centrafrique gukora iperereza ku mvano yacyo.

Yatanze umuburo avuga ko ibitero nk’ibi ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro “bigize icyaha cy’intambara” ku muntu uwo ariwe wese ubigaragaramo.

Hashize iminsi Perezida Faustin Archange Touadéra w’imyaka 63 ashinja François Bozizé yasimbuye gushaka guhirika ubutegetsi. Bozizé yafatiwe ibihano na Loni, bituma atemererwa kuba mu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri aya matora.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, imitwe yitwaje intwaro yari yafashe umujyi wa kane munini muri iki gihugu gusa ingabo za Loni ziza kuwukura mu maboko y’abo barwanyi.

Ku wa Kane, u Rwanda rwohereje muri iki gihugu izindi ngabo 300 zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo kugira ngo zijye gufasha izari zisanzweyo mu bikorwa byo kugarura amahoro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA