AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

China : Umutingito ukaze wahitanye 12 abarenga 100 barakomereka

China : Umutingito ukaze wahitanye 12 abarenga 100 barakomereka
18-06-2019 saa 12:06' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 277 | Ibitekerezo

Abantu 12 nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ umutingito uri ku gipimo cya Magnitude 6.0 wibasiye uburengerazuba bw’ Ubushinwa kuri uyu wa Mbere.

134 bakomeretse mu gihe abarenga ibihumbi 4 bakuwe mu byabo n’ uyu mutingito wibasiye agace ka Yibin mu Ntara ya Sichuan.

Televiziyo ya Leta yerekanye amashusho y’ abatabazi bagerageza gukura abantu mu bisate by’ amazu yabaguye hejuru.

Ayo mashusho agaragaza amazu yasenyutse, amapoto y’ amashyanyarazi yaguye.

Ibiro Ntaramakuru by’ Abashinwa Xinhua byatangaje ko imihanda yerekeza Yibin na Xuyong itari nyabagendwa.

Ibyondo n’ ibibuye byafunze umuhanda bimwe bigwa hejuru y’ ikamyo nk’ uko bigaragazwa n’ amashusho yafashwe na kamera zicunga umutekano CCTV.

Uyu mutingito wumvikanye nyuma y’ amasengonda 10 humvikanye inzogera iburira abaturage ngo bitegure.

Xinhua yatangaje ko inzogera ivuze habura amasagonda atatu ngo umutingito utangire igabanya inkomere ku kigero cya 14%.

Abantu 9 bapfiriye ahitwa Changning batatu bapfira Qixian mu mujyi wa Yibin. Abarenga 50 bari kwitabwaho n’ abaganga.

Abatabazi 500 boherejwe aho uyu mutingito wabereye, bitwaje amashitingi 5,000 yo guha amadafite aho kuba.

Umutingito ukomeye wibasiye Ubushinwa muri 2008 wari ufite igipimo cya 7,9 wahitanye abantu 87,000 barimo ababuriwe irengero burundu.

Muri Gashyantare imitingito itatu idakomeye cyane yumvikanye muri Rongxian ihitana 2 ikomeretsa 12.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA