AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Depite wa Uganda yavuze ko yasimbutse urupfu

Depite wa Uganda yavuze ko yasimbutse urupfu
25-03-2019 saa 08:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2275 | Ibitekerezo

Umugore umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yavuze ko kuri iki Cyumweru yari agiye gupfa Imana igakinga ukuboko ubwo yisangaga ari mu maboko y’ abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro.

Depite Aidah Nantaba Eriosi yavuze ko ubwo yari atwaye imodoka mu muhanda Kayunga-Mukono moto itwawe n’ abantu bafite imbunda yamwitambitse.

Musaza wa Depite Aidah Nantaba Eriosi yabwiye Dail monitor ko mushikiwe yageze mu muhanda hagati imodoka ye ikitambikwa n’ abagabo bitwaje imbunda bambaye masike.

Uyu mudepite yari kumwe n’ umurinzi we ariko musaza we avuga ko uwo murinzi yirinze kurasana n’ abo bagizi ba nabi kugira ngo adashyira depite mu byago kuko bari bategereje ubufasha.

Depite Aidah Nantaba Eriosi yari asubiye mu mujyi wa Kampala avuye aho yaririye Weekend. Uyu mudepite yahise ahamagara polisi ihagera abo bagizi ba nabi ntacyo baramutwara, polisi irasana n’ abo bagizi ba nabi ibasubiza inyuma ariko umwe mu bagizi ba nabi ahasiga ubuzima nk’ uko byangajwe n’ Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kampala Luke Owesigire.

Polisi yavuze ko yatangiye iperereza kuri iki kirego kugira ngo imenye abo bagizi ba nabi abo aribo ni icyo bari bagamije.

Muri Nzeli umwaka ushize wa 2018 abagizi ba nabi bari kuri moto bishe Superintendent of Police Muhamad Kirumira wari umupolisi w’ indashyikirwa.

Abagizi ba nabi bitwaza intwaro kandi bishe depite Ibrahim Abiriga wari umurwanashyaka ukomeye muri NRM na AIGP Andrew Felix Kaweesi wari umugizi wa polisi ya Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA