AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

FDLR yahakanye ko atari yo yishe Ambasaderi w’u Butaliyani muri DRC

FDLR yahakanye ko atari yo yishe Ambasaderi w’u Butaliyani muri DRC
23-02-2021 saa 11:49' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2358 | Ibitekerezo

Umutwe w’abarwanyi uhungabanya umutekano w’u Rwanda FDLR urahakana ko atari wo wishe uwari uhagarariye u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luca Attanasio.

Uyu mutwe ufite ibirindiro mu mashyamba yo muri DRC, uhakanye ibi nyuma y’uko Minisiteri y’Umutekano muri kiriya gihugu ishyize hanze itangazo rivuga ko Ambasaderi Luca Attanasio yishwe n’uyu mutwe.

Itangazo ryasohowe n’uyu mutwe w’abarwanyi, rivuga ko Ambasaderi Luca Attanasio yarasiwe mu gace kaba imitwe myinshi gasanzwe kazwi nka trois antennes.

Iri tangazo rikagira riti “ntabwo dusobanukiwe impamvu bavuze ko ari twebwe."

Umuvugizi w’uriya mutwe wiyita Cure Ngoma yabwiye BBC ko umutwe wabo ngo udashobora gukora igikorwa nka kiriya kigayitse.

Uyu Cure Ngoma yabwiye BBC ko bifuza ko hakorwa iperereza kur kiriya gikorwa kandi uzabifatirwamo akaba akwiye guhanwa.

Yavuze ko ngo kiriya gitero cyabereye hagati y’ibirindiro by’ingabo za DRC n’iz’u Rwanda ngo ku buryo bashakira hagati y’izi ngabo z’ibihugu byombi.

Uyu mutwe urimo bamwe mu basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wakunze gushinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko ukabitera utwatsi ariko nyuma y’iperereza bikaza kugaragara ko ari wo wabikoze.

Perezida Felix Tshisekedi wa DRC kandi yatangaje ko agiye kohereza itsinda ryihariye gukora iperereza kuri ruriya rupfu rw’uwari uhagarariye u Butaliyani muri kiriya gihugu.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA