AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

IFOTO : Abasirikare ba RDF muri Centrafrique bagiye kohereza Drone yo gutata umwanzi

IFOTO : Abasirikare ba RDF muri Centrafrique bagiye kohereza Drone yo gutata umwanzi
25-01-2021 saa 12:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3713 | Ibitekerezo

Ku mbuga Nkoranyambaga z’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) hagaragaye ifoto y’abasirikare babiri bayo bari muri Centrafrique, bari gutunganya indege itagira umupilote (drone) bagiye kuyohereza mu kirere mu rwego rwo kuyifashisha kumenya amakuru y’inyeshyamba zihungabanya umutekano wa kiriya gihugu.

Ni ifoto iri kuri Instagram ya RDF igaragaza aba basirikare babiri batunganya aka kadege ngo bakohereze mu kirere kugira ngo babashe kumenya amakuru y’imitwe yitwara gisirikare iri muri kiriya gihugu.

Ubutumwa buherekeje iyi foto, buvuga ko ingano ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro (MINUSCA) zifashisha uburyo bwo mu kirere mu kumenya amakuru y’abo bahanganye.

Bugira buti “Muri ubwo buryo harimo kwifashisha kajugujugu z’intambara ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo gukusanya amakuru nka bimwe mu bikorwa byo kurinda abasivile.”

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko iriya foto yafashwe tariki 15 Mutarama 2021 ubwo bariya basirikare bari mu gace k’ahitwa Bangassou mu majyepfo ya Centrafrique bakoraga kiriya gikorwa.

Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Centrafrique mbere gato y’amatora ubwo inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi zotsaga igitutu iziri mu butumwa bw’amahoro zishaka kwinjira mu murwa mukuru wa Bangui.

RDF kandi iherutse kuburira umusirikare wayo muri kiriya gihugu, umurambo we ukaba waragejejwe mu Rwanda mu cyumweru gishize.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA