AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Icuruzwa ry’ abantu ni ikibazo gikomeye mu Burundi, abarenga 400 umwaka ushize baracurujwe

Icuruzwa ry’ abantu ni ikibazo gikomeye mu Burundi, abarenga 400 umwaka ushize baracurujwe
1er-08-2019 saa 11:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 700 | Ibitekerezo

Aba bagore ni bamwe mu babashije kugarurwa mu Burundi bari bacurujwe

Impuzamashyirahamwe y’ imiryango yita ku bana mu Burundi FENADEB umwaka ushize wa 2018 yatahuye ko Abarundi 406 bakoreweho icuruzwa ry’ abantu, muri iyi minsi ababyeyi b’ Abarundi barasabwa kuba maso cyane kuko abana bari mu biruhuko.

Umuryango uharanira amahoro mu bana, SOJPAE utangaza ko abantu 132 aribo bari bamaze kugarurwa mu miryango yabo kuva muri Werurwe 2018 kugeza tariki 30 Nyakanga 2019.

Tariki 30 Nyakanga buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icuruzwa ry’ abantu. Kuri uyu tariki nibwo iyi miryango yatangaje uko icuruzwa ry’ abantu rihagaze mu Burundi.

Perezida wa SOJPAE, David Ninganza yemeza ko abenshi mu Barundi bari bacurujwe bagaruwe bakuwe mu kigobe cya Golfe. Abacurujwe ni abagore bakiri bato n’ abagabo babo ndetse n’ abasore n’ inkumi bashukishijwe akazi.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi ivuga ko gushuka Abarundi bacuruzwa bikorerwa ku misozi batuyeho bigakorwa n’ abantu baba babanje kubigaho bakabamenya neza.

Ninganza avuga ko gusubiza mu miryango abari bacurujwe nabyo bigomba kwitonderwa kuko abasigaye bagomba kubanza kwigishwa kugira ngo bakire neza uwari wacurujwe.

Uyu muyobozi avuga ko bigoye kurwanya icuruzwa ry’ abantu mu gihugu nk’ u Burundi gikennye kikagira n’ ikigero cy’ ubushomeri kiri hejuru.

Avuga ko hakenewe ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo Abarundi bamenye ko mu gihugu cyabo hari ikibazo cy’ icuruzwa ry’ abantu.

Akomeza avuga ko ikindi gikenewe ari uko abashinzwe abinjira n’ abasohoka bajya bagira amakenga cyane mbere yo gutanga icyangombwa cy’ abashaka kujya mu mahanga. Ibi ngo bigakorerwa by’ umwihariko mu makomine.

Burundinews yatangaje ko Umuhuzabikorwa wa FENADEB Isidore Nteturuye asaba ababyeyi kuba maso cyane muri iyi minsi abanyeshuri bari mu biruhuko kuko abasore n’ inkumi badafite akazi aribo bafite ibyago byinshi byo kuba bahinduka inzirakarengane z’ icuruzwa ry’ abantu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA