konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Igisirikare cy’ Amerika cyasabye imbabazi kubera ubutumwa bwateye abantu ubwoba

Igisirikare cy’ Amerika cyasabye imbabazi kubera ubutumwa bwateye abantu ubwoba
1-01-2019 saa 20:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2230 | Ibitekerezo

Igisirikare cya Leta z’ Amerika cyasabye imbabazi kubera ubutumwa cyashize kuri Twitter abaturage bakagirango bagiye kugabwaho igitero cya bombe.

Ubu butumwa bwari bwashyizwe kuri twitter n’ ishami ry’ igisirikare cya Amerika rishinzwe kurwanya intwaro z’ ubumara ‘US Strategic Command’ bwagiraga buti ‘Twiteguye kohereza mu kirere ikintu kinini cyane’

Ubu butumwa bwatumye Abanyamerika bagira ngo kuri uyu munsi wa Bonne Annee hari bombe iraterwa muri Amerika.

Abantu bakimara kubona ubu butumwa bahise bajya ku mbugankoranyambaga bagaragaza ko bakutse imitima kubera icyo kintu kigiye koherezwa mu kirere.

US Strategic Command ikimara kubona ko ubutumwa bwayo bwateye abantu ubwoba yahise iburahanura ishyiraho ubutumwa busaba imbabazi.

Ubwo butumwa yari yatanze kumwikanye nabi kuko icyo yashakaga kuvuga ari uko igiye kohereza mu kirere balo, (umupira), nini cyane nk’uko bisanzwe muri buri mpera z’ umwaka.

Uyu mugenzo watangiye mu 1907 ukaba ubera hafi y’ inyubako ndende ya TimesSquare. Bohereza mu kirere umupira uziritse ku mugozi ukamanuka uvuye kuri metero 43 ukagera hasi ukoresheje amasegonda 60 saa sita zijoro zigeze undi mwaka ugahita utangira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...