AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Israel&Palestine : Habonetse agahenge nyuma y’iminsi 11 y’amarira

Israel&Palestine : Habonetse agahenge nyuma y’iminsi 11 y’amarira
21-05-2021 saa 08:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 698 | Ibitekerezo

Mu ntara ya Gaza muri Palestine ahakomeje kuba isibaniro ry’ibisasu bimaze guhitana benshi no kwangiza ibikorwa remezo bitabarika, habonetse agahenge nyuma y’iminsi hubuye iyi mirwano ihuza Israel n’umutwe wa Hamas uyobora Intara ya Gaza.

Iyi mirwano yo kurasanaho ibisasu byashegeshe intara ya Gaza, imaze iminsi 11 ikaba yarangije byinshi ndetse igatwara ubuzima bw’abatari bacye.

Aka gahenge kabonetse kuri uyu wa Gatanu, ubwo Israel yatangaje ko ibaye itanze agahenge mu gihe umutwe wa Hamas wo uvuga ko bakiryamiye amajanja.

Aka gahenge kabonetse nyuma y’uko bisabwe n’abarimo Perezida Joe Biden watangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi yari yasabye Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu gutanga agahenge.

Nanone kandi Ibihugu nka Misiri na Qatar ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ONU byagize uruhare mu biganiro byo guhuza Israel na Hamas.

Perezida Sisi yatumye intumwa muri Israel no mu duce twa Palestina twigaruriwe ngo zikore ku buryo haboneka agahenge, nk’uko bivugwa na televiziyo ya leta ya Misiri.

Ibi bisasu byo mu bwoko bwa rokete byatangiye kuraswa tariki 10 Gicurasi nyuma y’uko amakimbirane hagati y’impande zombi yari amaze kurenga inkombe.

Ni amakimbirane ashingiye ku gace k’uburasirazuba bwa Yeruzalemu kafashwe na Israel, bigatuma Hamas itangira kurasa biriya bisasu iburira Israel kuva muri kariya gace.

Ni imirwano imaze kugwamo abantu bagera muri 240 biganjemo abo muri Gaza dore ko Israel itangaza ko yo yabuze abantu 12 barimo abana babiri naho muri Gaza hakaba habarwa abagera muri 232.

Ni intambara kandi yagaragaje intambwe y’ubudahangarwa bwa Israel kuko rokete zigera mu 4 000 zayirashweho, inyinshi yagiye izipfubiriza mu kirere ikoresheje ikoranabuhanga ryo kwirinda rya Iron Dome.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA