konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Kenya: 15 bapfuye abandi baracyari mu maboko y’ umwanzi

Kenya: 15 bapfuye abandi baracyari mu maboko y’ umwanzi
16-01-2019 saa 10:13' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2126 | Ibitekerezo

Amatsinda abiri y’ abantu aracyari mu maboko y’ abagizi ba nabi muri hoteli DusitD2 yo muri Kenya yagabweho igitero kuri uyu wa Kabiri, 15 bapfuye iyi nzu izengurutse n’ abasirikare.

Al Shabaab niyo yigambye ko yagabye iki gitero. Saa cyenda nibwo abagizi ba nabi baturikije za bombe bari bateze mu modoka zari muri parikingi ya hoteli urusaku rw’ iturika rya za bombe rukurikirwa n’ urusaku rw’ amasasu y’ imbunda ziremereye.

Ibiro Ntaramakuru by’ Abongereza Reuters byatangaje ko abapfuye bari muri morgue ari Abanyakenya 11, Umunyamerika, Umwongereza, indi mirambo ibiri imyirondoro yayo ntiramenyekana.

Mbere ya saa moya z’ igitondo umwe mu bari imbere muri iyi hoteli yabwiye Reuters ko imbere muri hoteli harimo abantu bari mu matsinda abiri bataratabarwa.
“”
Imiryango ya ba nyakwigendera yagiye ku buruhukiro bwa Chiromo ngo bahabwe imirambo y’ ababo bage kuyishingura, ubuyobozi bubabwira ko burabanza bugapima imirambo. Ababuze ababo ntabwo byabashimishije.

Iyi nzu yagabweho igitero iherereye kuri kilometero ebyiri uvuye mu mujyi wa Nairobi. Abari muri Kenya baratangaza ko urujya n’ uruza rukomeje mujyi wa Nairobi. Inzego z’ umutekano ziri guhumuriza abaturage.

Iki sicyo gitero cya mbere cy’ ubwiyahuzi kibaye muri Kenya, ahubwo ni amateka mabi yongeye kwisubiramo. Igitero nk’ iki cyagabwe ku nzu y’ ubucuruzi ya Westgate muri 2013 abantu 71 bahasiga ubuzima. Ikindi nkacyo cyagabwe kuri Kaminuza ya Garrissa gihitana abantu 148.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...