Ubuyobozi bw’ abacungagereza muri Kenya batakaje miliyoni 172 z’ amashilingi bagura pirate amajire atatoborwa n’ amasasu bituma ubuzima bw’ abakozi b’ uru rwego bujya mu kaga.
Raporo y’ umugenzuzi mukuru w’ imari ya Leta ya Kenya ya 2016-2017 yagaragaje ko urwego rushinzwe imfungwa rwaguze amajire 600 atarimo ‘ballistic plates’ irinda abantu gutoborwa n’ amasasu cyangwa ikintu gisongoye.
Kuri uyu wa Kabili , umuyobozi w’ uru rwego Zeinab Hussein yavuze ko ubusanzwe aya majire agura miliyoni 22 z’ amashilingi ariko ngo bo baziguze miliyoni 21.
Igenzura ryagaragaje ko ayo majire 600 afite ubushobozi bwo gutangira amasasu arasiwe hafi gusa.
Ubuyobozi bw’ uru rwego buvuga ko aya majire yaguriwe kwitorezwaho ataguriwe gukoreshwa mu mishyamirano.
Depite Eseli Simiyu wahoze ari umusirikare akaba yarasezerewe yavuze ko ayo majire yaguzwe n’ uru rwego adakwiye kuko akoreshwa n’ abasivile adakoreshwa n’ abashinzwe umutekano kuko ababarasa bakoresha imbunda zikomeye ‘high caliber rifles’.
Ntabwo hatangaje niba hari abantu bari batakaza ubuzima kubera aya majire ya pirate yaguzwe n’ urwego rw’ amagereza muri Kenya.