Mu gihugu cya Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi habereye impanuka ikomeye ya bisi yagonganye n’ ikamyo ihitana abagera kuri 16 abandi benshi barakomereka.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Garissa-Mwingi ahitwa Tula, hagati ya Bangal n’ umugi wa Garissa. Iyi bisi ya Nabib Sacco yari yahagurutse mu mujyi wa Nairobi mu masaha y’ umuroba wo kuri iki Cyumweru nk’ uko byatangajwe na Dail Nation.
Iyi bisi yarimo abagenzi barenga 60 ubwo yasekuranaga n’ ikamyo. Iyi kamyo yari yikoreye sima yasekuye mu rubavu rw’ iyi bisi. Amafoto yafashwe arerekana bisi yangiritse uruhande rumwe mu buryo bukabije.
Abakomeretse bajyanywe ku bitaro by’ ikitegererezo bya Garissa abakomeretse byoroheje bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Tula. Isaha ku isaha imibare y’ abapfuye ishobora kwiyongera kuko harimo abakomeretse bikomeye.